Ndimbati ukekwaho gusambanya umwana ntiyarekuwe, aracyafunze

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati, byavugwaga ko yarekuwe nyuma y’iminsi itatu afunzwe akekwaho gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure, aracyafunzwe.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo Ndimbati uzwi muri filime y’urwenya ya ‘Papa Sava’ yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mbere yo kujya gufungirwa kuri Sitasiyo y’uru rwego ya Rwezamenyo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry icyo gihe yavuze ko Ndimbati akekwaho icyaha cya gusambanya umwana.

Ni nyuma y’uko hari umugore witwa Kabahizi Fridaus washinjaga Ndimbati kumusindisha, mbere yo kumutera inda yavutsemo impanga z’abakobwa. Uyu mugore ukomoka mu karere ka Gisagara yavugaga ko Ndimbati yamuteye inda afite imyaka 17 y’amavuko.

Uyu avuga ko icyo yifuza ari uko Ndimbati yita ku bana babyaranye, dore ko yamushinjaga kumutererana.

Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugags ko Ndimbati yarekuwe kuri uyu wa Mbere, gusa abo hafi ye barimo n’umunyamategeko we bemeza ko agifunzwe.

Umuvugizi wa RIB na we yemeje ko Ndimbati agifunze mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.

Dr Murangira B. Thierry yavuze ko “UWIHOREYE Jean Bosco aracyafunzwe by’agateganyo, iperereza ku cyaha acyekwaho rirakomeje. Dosiye ye irashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe gitenganywa n’itegeko.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Ndimbati yitabiriye ibazwa kuri Isange One Stop Center, gusa ahava asubizwa kuri Station ya RIB ya Rwezamenyo aho amaze iminsi afungiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *