Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye amashuri makuru na za Kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku isi yose kwirinda imvugo zidakwiye mu gihe bateguye ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25.
U Rwanda ruzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 25 muri Mata 2019.
Amb. Nduhungirehe avuga ko atari itegeko ko amashuri makuru na za kaminuza zo muri Amerika ndetse no ku isi yose kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko igihe bahisemo kubikora, bakwiye gukoresha imvugo ikwiye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Nduhungirehe yagize ati “ Ubutumwa ku mashuri makuru na za kaminuza zo muri Amerika ndetse no ku isi yose. Si itegeko kwibuka gutegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25, ariko niba mufashe icyemezo cyo kubikora, nimukoreshe imvugo ikwiriye. Ibi byatuma mutitirinwa n’abanga u Rwanda nka Tim Longman.”

Uyu muyobozi avuga ko byamaze kugaragara ko abanga u Rwanda ari n’abahakana jenoside.
Ati “ Amateka agaragaza ko abanga u Rwanda ari abahakana jenoside.”

Gukoresha imvugo idakwiriye kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifatwa nko kuyipfobya.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Imvugo yemejwe n’Umuryango Mpuzamahanga ni ” Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994″. Ibi bitandukanye n’ibigaragara ku cyapa kiri haruguru aho bavuga ngo ni ‘ Rwandan Genocide’ ari byo kuvuga ” Jenoside yo mu Rwanda.”


