Mu masaa sita y’uyu wa 24 Mata 2020, Polisi ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yataye muri yombi Zachari Badiengila ( Ne Muanda Nsemi ) ukunzwe kwibasira Perezida Tshisekedi, umufasha we Denise Nyakeru na Joseph Kabila wabaye Umukuru w’Igihugu, nyuma y’urugamba rwatwaye isaha abayoboke bamaze bamurwanirira.
Ne Muanda wigeze kuba umudepite yafunzwe akurikiranweho icyaha cyo guhungabanya umutekano w’igihugu. Yafatiwe mu gace ka Macampagne muri Ngaliema.
Umuvugizi wa Polisi y’iki gihugu, Col. Muanamputu yatangarije Radio Okapi ko Ne Muanda yahise yoherezwa ku rukiko.
Yibasiye Perezida Tshisekedi, Joseph Kabila na Denise Nyakeru
Ubwo hacicikanag amakuru y’uko igice kimwe cya RDC gishobora kuvanwaho (balkanization), abanyapolitiki biganjemo abatavuga rumwe n’igihugu basa n’abatanga impuruza, tariki ya 4 Mutarama 2020 Ne Muanda Nsemi yahaye Joseph Kabila (wavugwagaho kuba inyuma y’uyu mugambi) amasaha 72 yo kuba avuye muri iki gihugu.
Kuri uwo munsi kandi, Ne Muanda yavuze ko Perezida Tshisekedi adakwiye kuyobora igihugu kuko umufasha we; Denise Nyakeru ari Umunyarwanda. Yahise atangaza ko ahiritse uyu Mukuru w’Igihugu, akaba ari we Perezida mushya ndetse bidatinze ashyiraho Minisitiri w’Intebe.
Afunzwe inshuro eshatu azira kwigomeka ku butegetsi
Ku butegetsi bwa Joseph Kabila, Ne Muanda yigeze gufungirwa muri Gereza ya Makala i Kinshasa gusa tariki ya 17 Gicurasi 2017, abifashijwemo n’abayoboke be bateje imvururu kuri iyi gereza, bafite imbunda n’imihoro, bica abacungagereza babiri, baramucikisha.
Ne Muanda yongeye kugaragara mu ruhame tariki ya 6 Gicurasi 2019, yongera gufungirwa muri Gereza ya Makala ariko yongera gufungurwa by’agateganyo. Nyuma yaho we n’abayoboke be bakomeje guteza imvururu muri Kinshasa ndetse we akomeza kuvuga amagambo yibasira abayobozi bakuru.
Tariki ya 21 Gashyantare 2020, yigeze kuvuga ko yasiba iki gihugu ku ikarita kuko nta ngabo ndetse n’intwaro gifite ntacyo zamara.
Muri icyo gihe yavugaga ko afite imbaraga zidasanzwe, aho yavuze ko icyo akozeho cyose gihinduka igiturika. Yagarutse ku bibazo yagiye agirana n’ubutegetsi bw’iki gihugu ati: “Mbabwije ukuri ko nimwongera kunshozaho intambara, nzahanagura Congo ku ikarita kuko mfite ubushobozi. Mfite abakomando batagira intwaro ariko bakomeye kurusha ingabo zanyu.”
Ne Muanda Nsemi ni umunyapolitiki washinze ishyaka ryegamiye ku idini ryitwa Bundu dia Kongo ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko mu 1986, ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila, n’ubu rikaba ritemera imiyoborere ya Perezida Félix Tshisekedi. Mu nzira ya politiki ye, akunze kwitwaza ko amazemo igihe kinini kurusha aba bategetsi agereranya n’abana be.


