Ngoma: Abagabo bane bafatiwe mu cyuho batetse Kanyanga

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma ifunze abagabo bane barimo Mvukiyehe Felicien, Samvura Vedaste , Hakizimana Emmanuel na Vatiri Sylvestre.nyuma yo kubafatira mu cyuho batetse Kanyanga ku itariki 28 uku kwezi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko babiri babanza bafatiwe mu kagari ka Ndekwe, ho mu murenge wa Remera; naho babiri bandi basigaye bafatiwe mu kagari ka Rurenge, ho mu murenge wa Murama.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yongeyeho ko Mvukiyehe na Samvura bafatanywe litiro 25 za Kanyanga; naho Hakizimana na Vatiri bafatanywe litiro 10 za Kanyanga.
Kuri uwo munsi kandi Polisi y’u Rwanda mu turere twa Gicumbi, Huye na Burera yafashe ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye.
Mu karere ka Burera hafatiwe litiro 74 za Kanyanga, amacupa 90 ya African Gin n’amapaki 30 ya Chief Warage.
Muri Gicumbi hafatiwe amakarito 19 ya African Gin; naho mu karere ka Huye Polisi yafatanye Mukeshimana Claudine litiro 140 za Muriture.
Mu butumwa bwe, IP Kayigi yasabye ibyiciro byose by’abantu; ni ukuvuga abato n’abakuru kwirinda ibiyobyabwenge agira ati,” Ubifatanywe arafungwa; kandi agacibwa ihazabu, ndetse na byo bikangizwa. Nta nyungu na nke yo kubyishoramo.”
Yakomeje agira ati,”Bitera ababinywa uburwayi butandukanye butuma badakora ngo biteze imbere. Hari ababinywa bibwira ko bituma umuntu yibagirwa ibibazo afite; ariko aho kubimwibagiza bimutera ibindi.
Ababyishoramo baragirwa inama yo kubireka kuko nta cyiza cyabyo; kandi buri wese arasabwa kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo atungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe ababikora.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
IP Kayigi yavuze ko abenshi mu bakubita abandi no kubakomeretsa, abafata ku ngufu, n’abasambanya abana babiterwa no kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi na Kanyanga ; bityo asaba buri wese kubyirinda.
Mvukiyehe na Samvura bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, Hakizimana na Vatiri bafungiwe ku ya Rukira; naho Mukeshimana afungiye ku ya Simbi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *