Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2016, Nzabonimana Jean de Dieu wari ufite imyaka 21 y’ubukuru ukomoka mu Karere ka Ngoma yishwe n’isasu yarashwe n’umupolisi ubwo yageragezaga kumurwanya nyuma y’uko yari yafatanywe mudasobwa 7 yibye mu rwunge rw’amashuri ya Gahima
[ad id=”44145″]
Nzobonimana bivugwa ko yari asanzwe ari umujuru yagiye ufungwa na polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma ariko akarekurwa, yarashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, 24 Ugushyingo 2016 nyuma yo gushaka kurwanya abapolisi bari bamufatanye izi mudasobwa zari zabuze ku wa 23 Ugushyingo 2016.
Abari basanzwe bazi Nzabonimana batangaje ko yari yarajujubije abaturage abiba akoresheje gutobora amazu, n’ubwambuzi ibintu binemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kibungo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwahumurije abaturage batewe ubwoba n’iraswa rya Nzabonimana bunabasaba kujya batanga amakuru ku bakora ubujura hakiri kare.
[ad id=”44145″]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


