Polisi ikorera mu karere ka Ngoma ku bufatanye n’abayobozi mu nzengo z’ibanze, bafashe abantu babiri bakwirakwizaga amafaranga y’amiganano.
Abafashwe ni Uwimana Vedaste w’imyaka 25 y’amavuko n’umugore we Tuyishimire Jeannette w’imyaka 18, ku wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo.
Bombi bafatiwe mu kagari ka Nyamugari ho mu murenge wa Mugesera, bafite Frw y’amiganano 65,000 bari bamaze kuguramo ibicuruzwa andi bayabikije kuri terefoni.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamduni Twizeyimana, yabwiye urubuga rwa Polisi ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo bari bamaze guha ariya mafaranga.
Ati: “Polisi yabonye amakuru avuga ko Uwimana hari umuntu yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5 mu iduka amaze kugura isukari n’amavuta yo kwisiga.”
“Ni mugihe umugore wa Uwimana ariwe Tuyishimire yari mu kandi kagari kitwa Nyamugari muri Mugesera, nawe yafashwe arimo kubeshya abakozi babiri b’ikigo cy’itumanaho ngo bamubikire amafaranga kuri telefoni. Umwe yamubikije ibihumbi 25 undi amubitsa ibihumbi 35 y’amanyarwanda, zari inoti z’ibihumbi 5, yagiye kubishyura abaha amiganano.”
Amakuru akimara gutangwa hahise hashakishwa bariya bantu bafatirwa mu rugo rwabo mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Nyamugari.
Polisi ivuga ko bahise bemera icyaha bemera no kwishyura amafaranga bari bajyanye ariko banga kuvuga aho bakuye ayo mafaranga y’amiganano.
CIP Twizeyimana yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru asaba n’abandi kuba maso bakajya bihutira gutanga amakuru igihe babonye abakwirakwiza amafaranga y’amiganano cyangwa bakora ibindi byaha.
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Zaza kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.


