Akarere ka Ngororero kari mu bihe bitoroshye byo kurwanya no guca uburaya bwamaze kuba icyorezo no mu bana b’imyaka 15 muri imwe mu mirenge ikagize, ariko na none karahakana ikitwa igihembo abaturage bavuga ko kigenerwa indaya buri kwezi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko bitangazwa na Kuradusenge Janvier umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imirebereho myiza, avuga ko ubuyobozi bwatangiye urugamba rutoroshye rwo gukura mu buraya abagore n’abakobwa bigurisha, ariko cyane cyane kurwanya abana bishora mu buraya .
Avuga ko impamvu y’ubu buraya ikururwa no kwifuza kujya mu rwego batarimo, n’ubwo aba bakora uburaya bavuga ko ari ubukene. Ibi ariko bakaba batabyumvikanaho n’ubuyobozi kuko ngo ari urwitwazo, ngo muri aba bose bakora uyu mwuga wo kwicuruza nta n’umwe ubarizwa cyangwa uturuka mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.

Mu kiganiro umwana uri mu kigero cy’imyaka 16 ukora uburaya mu gace kazwi nka Kajagari yagiranye na Bwiza.com, yavuze ko abimazemo imyaka igera kuri 3. Ngo iyo yakoze neza akuramo amafaranga angana na 2000 ku munsi, uwo baryamanye inshuro imwe yishyura amafaranga y’u Rwanda angana na 400. Uyu mwana kandi ahamya ko aho mu Kajagari umuntu yahabona abana bari munsi y’imyaka 15. Ati ” nawe niba ufite amafaranga kandi ufite gahunda umbwire mukuzanire.”
Muragijimana Annonciata utuye mu mudugudu wa Mazimeru avuga ko uburaya buri mu Karere ka Ngororero buteye ubwoba cyane ahitwa mu Kajagari kuko we anavuga ko indaya zihembwa buri kwezi.
Ati: “indaya z’inaha zirahembwa kandi zihembwa na Leta ubwo zabireka gute ko zifite akazi ? Ko zibyivugira ko zihabwa amafaranga ibihumbi 5000 unageze mu Kajagari usanga n’abana bakiri bato bakora uburaya.”
Kuri iki kibazo cy’abana batoya bakora uburaya, uyu muyobozi w’Akarere wungirije avuga ko biterwa n’ababyeyi batita ku bana ngo babahe uburere bukwiye, ibindi bigaterwa n’amakimbirane aturuka mu miryango bityo abana nabo bakabigenderamo kubera kutabona uburere bwiza bakomora ku babyeyi babo.

Kuradusenge kandi avuga ko ibyo abaturage bavuga ko indaya zihembwa buri kwezi ari ukwitiranya ibintu kuko amafaranga bavuga ahabwa abakora uburaya atari igihembo ahubwo ari amafaranga bagenerwa y’insimburamubyizi iyo bitabiriye amahugurwa yo kubafasha kuva mu buraya.
Mu ngamba zo guca uburaya burundu, akarere kahereye mu murenge wa Kabaya ahari igice kimwe cyegereye Nyabihu aho babafashe bakabahuriza hamwe nibura buri kwezi, abandi bakajyanwa mu bigo ngororamuco babigisha gukora indi myuga yabatunga kimwe mu bizabafasha kureka uburaya. Nyuma y’aha Kabaya bazakurikizaho ahazwi nko mu Kajagari naho habarizwa abicuruza benshi.
Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR)2014-2015, bugaragaza ko Ngororero iza ku mwanya wa mbere mu busambanyi mu ntara y’iburengerazuba. Mu bantu bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 15 na 49, abagabo bagiranye imibonano mpuzabitsina n’abagore barenze umwe ni 9,5 %, naho abagore babonanye n’abagabo barenze umwe ni 0,8 %.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi mibare mu karere ka Ngororero iri hejuru cyane, kuko abagabo bikubye kabiri impuzandengo y’igihugu cyose, iri kuri 4,6. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko muri rusange, mu Rwanda abagabo bakoze ubusambanyi n’abagore barenze umwe(mu mezi 12 abanziriza ubushakashatsi), ari 4,6%.
Abagabo bo muri aka karere kandi, nibo benshi muri iyi ntara batishyura uwo bagiranye imibonano mpuzabitsina. Gusa ikibabaje ni uko ari nabo ba nyuma mu kwitabira gahunda yo kwikebesha(circumcision), kuko bakiri 13%, kandi mu Rwanda hose bamaze kuba 30%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com


