Mu gihe benshi bakomeje kwibaza ku rupfu rutunguranye rwa General Michel Rukunda, uzwi ku izina rya Makanika, wishwe mu buryo bubi na FARDC, amakuru atangazwa n’urubuga campaignforpeacedrc.com agararagaza ko ibimenyetso bihari bihurira ku itsinda ryitwa Akagara rya General Pacifique Masunzu, uyobora Zone ya 3 inashinjwe ibikorwa muri Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko aya makuru abitangaza, iri tsinda ngo ribitegetswe na Gen. Masunzu, ryataye mu mutego Gen. Makanika bamuvugisha kuri telefone, biyita abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bashaka kwitanga. Nkuko yari azwiho kuba umugabo w’igitangaza ufunguye ku biganiro, ngo Gen. Rukunda ntiyigeze akeka uburiganya kandi yari yiteguye guha ikaze abo biyitaga abatorotse FARDC. Inyuma yo guhamagarwa, ariko, hari undi mugambi mubisha: telefone ye yarakurikiranwe hamenyekana aho ari kuvugira n’aho ahagaze neza.
Ubwo yitabaga telefone, drone yari yamaze kugera mu kirere itegereje gusa igipimo. Imaze guhabwa amerekezo y’aho Gen. Makanika ahagaze, yateye igisasu ku nzu ye, irayisenya ihita imwica. Nk’uko amakuru yakusanyijwe abitangaza ngo iyi drone yavuye ku cyicaro gikuru cya Zone ya 3 ya FARDC, iyobowe na Gen. Pacifique Masunzu nawe ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge Makanika yari amaze igihe arinze n’umutwe we wa Twirwaneho.
Nk’uko amakuru agera ku rubuga dukesha iyi nkuru, yanditswe na Paul Kabudogo Rugaba akomeza avuga, ngo ndetse Gen. Masunzu ndetse ari kwirata kwica ba ofisiye barenga makumyabiri b’Abanyamulenge, utabariyemo abasirikare bato.
Iyicwa rya Gen. Rukunda ngo ntabwo ryatunguye Banyamulenge gusa: ryakuruye amarangamutima hakurya y’imipaka, ritera umujinya mwinshi mu bihugu bituranyi ndetse no ku yindi migabane. Icyakora, imyifatire y’abashyigikiye “Akagara” irangwa n’ubugome butangaje. Ubutumwa bw’ubushotoranyi bwoherejwe mu baturage bapfushije, kandi nk’uko inkuru zimwe zibivuga, iterabwoba ryeruye ryakozwe mbere gato y’icyo gikorwa cyahitanye Makanika.
Muri icyo gihe, niko n’amakuru y’ibinyoma akoreshwa n’umuvuduko utangaje. Inyandiko zimwe n’amajwi byakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga rya AI , byasohotse bishinja u Rwanda na M23 kuba barateguye ubwo bwicanyi. Mu gihugu aho amakuru y’ibinyoma akenshi yizerwa kurusha ukuri, ibyo binyoma byakwirakwiriye vuba, bitera urujijo n’amacakubiri.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa ayo makuba abaye nibwo abayobozi ba gisirikare ba Congo amaherezo bemeye uruhare rwabo mu rupfu rwa General Rukunda. Iri hinduka ryatinze, ariko, ntabwo ryagabanije gukekwaho umugambi mugari wo kurandura Abanyamulenge.
Ngo guceceka cyangwa kutita kuri ibi bibazo kw’abayobozi b’Isi bituma umuryango w’Abanyamulenge uba mu bwigunge bwimbitse, uhura n’ubugome bw’ihohoterwa rishingiye kuri gahunda itavugwa izina. Amahanga azageza ryari kurebera ibyo byaha nkuko bibaza. Urupfu rwa Gen. Michel Rukunda ngo ntabwo ari igihombo gusa: ni ikimenyetso cy’abantu banze kuzimira munsi y’ibisasu n’amakuru y’ibinyoma.


