Niba Abanyarwanda bashaka gukira leta ibambure ubutaka – Robert Mugabe

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Robert Mugabe asanga kugirango u Rwanda rukemure ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku butaka, ubwiyongere bw’abaturage, inzara, ubusumbane n’ibindi, Leta y’u Rwanda ikwiye kwambura abaturage ubutaka akaba ari yo ibucunga ikabubyaza umusaruro bwagakwiye kuba butanga aho kugirango umuturage ajye yicara avuga ngo afite ubutaka budafite icyo bumumariye kandi n’ubundi abusorera.

Ni mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV cyagarutse ku bibazo by’ubutaka aho usanga iki kibazo gikunze guteza impaka mu gihugu, nk’igihe abantu bimurwa kubw’inyungu rusange, kububyaza umusaruro kutavugwaho rumwe nk’aho politiki yo gutera igihingwa kimwe ahantu runaka isa nk’iyananiranye.

Mugabe atanga ingero z’ibihugu nka Malaysia, Singapore, na Israel bifite ibintu bihuriyeho n’u Rwanda, birimo kugira ubuso buto, ubwiyongere bw’abaturage no gushaka gutera imbere, ariko bikaba byarabimenye mbere bigashyiraho amategeko nko gucunga ubutaka biharirwa leta, “nta muturage ugira ubutaka ni leta yubaka, ibikorwaremezo n’ibindi ni inshingano za leta”.

Impamvu leta ari yo yubakira abaturage nuko ubutaka ari ubwa leta nta muturage ugira ubutaka. Leta yubaka etage buri muntu agahabwa icyangombwa cy’inzu, bagatuzwa hamwe, ubutaka busigaye leta ikabuha abashoramari bakabukoresha mu buhinzi.

Ati “ Iyo urebye umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage, ukareba ubukungu bw’igihugu burava hehe, ukavuga uti igihugu kirakuraha amafaranga…imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare ivuga ko 60% by’ingengo y’imari ituruka imbere mu gihugu, 40% akava mu mpano z’amahanga cyangwa inguzanyo.”

Ese 60% ituruka he?

Mugabe avuga ko 60% ituruka mu misoro, ituruka mu bucuruzi, ku mitungo itimukanwa, iyimukanwa, kandi mu bintu byose leta igomba kubonaho umusoro, haba ku mushahara, uko amafaranga ahererekanwa, n’ibindi.

Akomoza ku butaka, Mugabe avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku butaka, 70% by’Abanyarwanda bakaba batunzwe n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Muri miliyoni 12 z’Abanyarwanda ku buso bw’igihugu, ukareba ubwiyongere bwabo mu myaka iri imbere, Mugabe asanga bishobora kuzateza amakimbirane ashingiye ku butaka.

Ati “ Ni ukuvuga ko hazaba abaturage benshi bashaka gushingira ku butaka, kandi ubutaka ari buto butiyongera, kandi abaturage bo ari benshi, havuke umwiryane ushingiye ku butaka, habeho imvururu, leta, ihore kubera ko ari yo ibahagaze hagati, ari yo irenganyirizwa ibyo ngibyo.”

Nk’igihugu cy’u Rwanda kidafite umutungo kamere, kidakora ku nyanja, gifite ubutaka buto, biragisaba gufata umwanzuro ukomeye kugirango mu myaka iri imbere abaturage batazamarana bapfa ubutaka.

Nk’umwanzuro we, Mugabe akomoza ku bihugu nka Malaysia, Singapore ndetse na Israel byafashe umwanzuro wo kubanza gushyiraho amategeko ajyanye no gucunga ubutaka bigaharirwa leta ndetse no kubaka bikaba inshingano za leta ku buryo nta muturage wemerewe kwiyubakira.

Mugabe ati “Ndashaka kuzana igitekerezo cy’uko mu Rwanda kuba umuturage afite ubutaka ni ikosa rizateza amakimbirane atarangira naho na politiki yaba stable naho byagenda gute ubutaka buzaba ikibazo”.

Mugabe akomeza avuga ko politiki y’ubutaka, politiki y’imiturire na politiki ijyanye n’imyubakire y’imijyi bifite ikibazo cyo kutareba imbere mu gutegura.

Avuga kandi ko ibihugu byose byakize byakize kubera ko byateje imbere ubuhinzi n’ubworozi. Ati “U Rwanda kugirango rukire tuve mu bihugu bikennye tujye mu bihugu bikize, biradusaba gukora gutya; guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, inganda n’ikoranabuhanga. Twarangiza,aho ngaho hakaza n’inkingi ikomeye y’uburezi.”

“Icya mbere, ubuhinzi n’ubworozi: ubutaka bugomba kwakwa abaturage…ndabufite nanjye ‘by the way’ batangirango mbafitiye ishyari… leta igafata bwa butaka ikabukodesha abashoramari umuntu tukamuha nka kilomtero nka 30 akatwororeramo inka z’amata ku buryo nta munyarwanda uzongera kurwara bwaki. Kandi hagashingwa inganda zitunganya ibituruka ku mata…bikoherezwa mu byo tugurisha hanze”

Akomeza avuga ko kandi hashingwa inganda zitunganya ibikomoka mu buhinzi bikoherezwa mu bindi bihugu ku bwinshi.

Mugabe avuga ko bizasaba ko inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi zizasanga ibyo zitunganya bihari kandi hakazamo ikoranabuhanga, Abanyarwanda bagatangira kumenyera guhingisha imashini aho guhingisha amasuka.

Ati “ Ntabwo wahinga ukoresheje isuka ngo uzihaze usagurire isoko unohereze mu mahanga.”

Hagomba no kuzamo ibyuma bisarura, ibivomerera, ibitera imbuto, byaba ngombwa hakanakoreshwa za drones, ubundi hagashingwa inganda zigomba gutunganya uwo musaruro.

“Njye ndi perezida ntabwo nakwemera umuturage aburara.”

Uyu avuga ko 80% by’amakimbirane abera ku Isi aba ashingiye ku butaka. Asanga abaturage bambuwe ubutaka haba hakuweho impamvu y’amakimbirane, ubusumbane, inzara, ndetse hakabaho gusangira ibyiza by’igihugu.

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ubwiyongere bw’abaturage n’ikoreshwa neza ry’ubutaka kuko bwo butiyongera, Mugabe asanga nyuma y’uko leta ihawe uburenganzira bwose ku butaka, leta yajya yubaka amagorofa kandi ameze kimwe ku bakire n’abakene kugirango hatagira ugira ipfunwe, hakajya hubakwa kandi abantu bazamuka mu rwego rwo kurondereza ubutaka. Asanga kandi hakwiye kubaho kuringaniza imbyaro niba Abanyarwanda bakeneye gukira, ndetse bakunda imiryango yabo.

Mugabe ashimanagira igitekerezo cye agira ati : “Niba Abanyarwanda bashaka gukira ubutaka babuhe leta, leta ibucunge neza…ishyiremo ubunyangamugayo, ubonetse arya ruswa ishingiye ku ishoramari cyangwa se ku kintu iki n’iki, bakamufunga burundu, mu Bushinwa ho barabarasa ku manywa…”

Mugabe asanga inzira rukumbi ihari yo kurandura ubukene mu Rwanda ari ukumenya gukoresha neza ubutaka rukabanza kurandura inzara, rukihaza mu biribwa ndetse rugasagurira amahanga. Avuga ko uyu ari umushinga afite uteguye neza ndetse wanditse uzatuma abaturage babaho neza.

Umva ikiganiro kirambuye hano hasi

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Niba Abanyarwanda bashaka gukira leta ibambure ubutaka – Robert Mugabe
    Mugabe ararikocoye! Ngo nta muturage ukwiye kugira ubutaka. Bivuzeko byasubira nka kera. Ubutaka bwari ubw’umwami akabuha uwo ashatse. Ngibyo ibyo Mugabe abona byagaruka. Birababaje pe!

  2. Niba Abanyarwanda bashaka gukira leta ibambure ubutaka – Robert Mugabe
    Mugabe ararikocoye! Ngo nta muturage ukwiye kugira ubutaka. Bivuzeko byasubira nka kera. Ubutaka bwari ubw’umwami akabuha uwo ashatse. Ngibyo ibyo Mugabe abona byagaruka. Birababaje pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *