Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yabwiye abaturage b’igihugu cye ko kwitwa ‘Umuhutu cyangwa Umututsi’ nta wabirya, ashimangira ko icy’ingenzi ari ukurangwa n’ubumwe.

Perezida Ndayishimiye yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 01 Werurwe, ubwo yari muri Komini Buraza ho mu ntara ya Gitega, aho yari yitabiriye ibirori byo kwishimira intsinzi y’ishyaka CNDD-FDD mu matora y’umukuru w’igihugu byizihirijwe ku rwego rwa Komini.

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko kugendera ku moko ntacyo byamarira abatuye u Burundi, mu gihe bizwi ko iki gihugu kikigendera ku moko y’Abakoloni b’Ababiligi ku buryo anagaragara mu byangombwa by’abenegihugu.

Perezida Ndayishimiye ageza impanuro ku baturage b’igihugu cye, yagaragaje ko kwitwa Umuhutu cyangwa Umututsi ntacyo bimaze, ko ahubwo icy’ingenzi ari ukugira ubumwe; kuko ‘kutagira ubumwe amahoro aba agiye’.

Ati: “Amahoro umenya ko akomeye iyo uyabuze. Ubu twebwe rero twigeze kuyabura turayifuza, turapfukama dusaba Imana ngo iduhe amahoro, none twarayabonye, twayabonye twatukuye amaso. Dufatanye amaboko twese ntaho satani yabona imenera.”

Ndayishimiye yakomeje yihanangiriza abayobozi kutazongera kubarura abaturage bagendeye ku moko, kuko ubwoko bwonyine buhari ari ubw’Abarundi.

Ati: “Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ndi nde uzaburya? Niba uri Umututsi none mbigire nte? Uravuze uti ‘njyewe ndi Umututsi’. None ngire nte? Byibura uvuze uti ‘ndi urwagwa’ nahita mvuga nti ‘ndakunywa’! None niba umbwiye ngo ndi Umuhutu mbigire nte, mbikoreshe iki? Mugabo umbwiye ko uri Umurundi nahita menya ko turi kubaka Uburundi twese turi kumwe.”

Ndayishimiye avuga ko hari ubwo yigeze abaza abiyita Abahutu ati: “Mbwira umwami w’Abahutu ni nde”, birangira bamubuze.

Ku bw’uyu mukuru w’igihugu, abayobozi bitwaza amoko y’Abahutu, Abatwa n’Abatutsi; nta kindi baba bagamije uretse gucamo abaturage ibice bagamije kubarya ibyabo.

Yasabye ishyaka CNDD-FDD gucika ku byerekeye amoko, ahubwo Abarundi bakagendera ku kitwa ‘Bapfana iki, bamariranye iki’, ariko bigizwemo uruhare n’abayobozi bakwiye kubera icyitegererezo abaturage b’ingeri zitandukanye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

22 Responses

  1. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    Sineguye Politiki y’u Burundi ariko birimo biraza pe!U Rwanda rurarenga u Burundi buhinguka!Barimo gukopera byinshi byiza iwacu.Kurwanya ruswa,Kurwanya kwimika amoko…Nimukomerezaho bizaza.

  2. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    Sineguye Politiki y’u Burundi ariko birimo biraza pe!U Rwanda rurarenga u Burundi buhinguka!Barimo gukopera byinshi byiza iwacu.Kurwanya ruswa,Kurwanya kwimika amoko…Nimukomerezaho bizaza.

  3. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    Perezida w’uburundi Ahubwo mwaratinze.ese ubundi bimaze iki. Umututsi,umuhutu,umutwa ibi se waba ushonje bikakuramutsa, bikakugaburira, wajya mu iduka se umucuruzi akaguha ibye ngo ni uko uri iki n’iki? Mushore amaboko mwubake Uburundi bwanyu kandi mushake umubano mwiza n’ibindi bigugu urebe ngo muranezerwa. No mu byangombwa muzakuremo ibyo bigambo ngo ni amoko. Murebe ibibafitiye akamaro. Abakoroni urabazi! N’ubu erega baracyaza. Uzi ko iyo mutekanye batishima. Bafata bamwe bakabagira ibikoresho bakabohereza gusenya iwabo. Itegereze ibiba muri Afurika.

  4. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    Perezida w’uburundi Ahubwo mwaratinze.ese ubundi bimaze iki. Umututsi,umuhutu,umutwa ibi se waba ushonje bikakuramutsa, bikakugaburira, wajya mu iduka se umucuruzi akaguha ibye ngo ni uko uri iki n’iki? Mushore amaboko mwubake Uburundi bwanyu kandi mushake umubano mwiza n’ibindi bigugu urebe ngo muranezerwa. No mu byangombwa muzakuremo ibyo bigambo ngo ni amoko. Murebe ibibafitiye akamaro. Abakoroni urabazi! N’ubu erega baracyaza. Uzi ko iyo mutekanye batishima. Bafata bamwe bakabagira ibikoresho bakabohereza gusenya iwabo. Itegereze ibiba muri Afurika.

  5. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    Muvyangombwa vy’umurundi (karangamuntu) ntavy’amoko birimwo, nobasaba ko mwobeshuza iyi nkuru. Hama kuvuga ubwoko bw’umuntun n’ibisanzwe ikibi n’uguhangana mupfa amoko. Turavuga umwirabure, umuzungu, umwarabu,… nk’uko tuvuga umuhutu, umututsi, umutwa,… Nibazako atagihugu nakimwe abagituye batavuga amoko agituye. Na gĂ©nocide yakozwe murwanda, yakorewe abatutsi, murumvako yakorewe ubwoko busanzwe buba murwanda. Ikibi n’ingengabitekerezo yerekeza kugushamirana kw’amoko nk’uko vyagenze mu Rwanda abatutsi bagashaka kubahonya. Kubana neza mubutandukane bw’amako nivyo vy’ingenzi.

    1. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
      Ivyo uvuze ni ukuri gutomoye.

    2. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
      Ivyo uvuze ni ukuri gutomoye.

  6. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    Muvyangombwa vy’umurundi (karangamuntu) ntavy’amoko birimwo, nobasaba ko mwobeshuza iyi nkuru. Hama kuvuga ubwoko bw’umuntun n’ibisanzwe ikibi n’uguhangana mupfa amoko. Turavuga umwirabure, umuzungu, umwarabu,… nk’uko tuvuga umuhutu, umututsi, umutwa,… Nibazako atagihugu nakimwe abagituye batavuga amoko agituye. Na gĂ©nocide yakozwe murwanda, yakorewe abatutsi, murumvako yakorewe ubwoko busanzwe buba murwanda. Ikibi n’ingengabitekerezo yerekeza kugushamirana kw’amoko nk’uko vyagenze mu Rwanda abatutsi bagashaka kubahonya. Kubana neza mubutandukane bw’amako nivyo vy’ingenzi.

  7. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    Good message kabisa burundi nicyo waburaga ” Ndi umurundi ibintero” bazakore urugendo shuri iwacu tubigishe “Ndi Umunyarwanda”

  8. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    Good message kabisa burundi nicyo waburaga ” Ndi umurundi ibintero” bazakore urugendo shuri iwacu tubigishe “Ndi Umunyarwanda”

  9. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    Nshaka umukunzi ufite imyaka iri hejuru ya 32

  10. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    Nshaka umukunzi ufite imyaka iri hejuru ya 32

  11. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    Umu Perezida w’umunyabwenge!

  12. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    Umu Perezida w’umunyabwenge!

  13. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    None nimba amoko ntacyamaze kuki muyashyira mundangamuntu?kuberiki muyakurikiza mugutanga akazi?

  14. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    None nimba amoko ntacyamaze kuki muyashyira mundangamuntu?kuberiki muyakurikiza mugutanga akazi?

  15. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    kbs ahubwo pres.ndayishimiye nashyireho gahunda yo gukura ubwoko mubyangombwa byabarundi azoba agikitsinze pe.

  16. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    kbs ahubwo pres.ndayishimiye nashyireho gahunda yo gukura ubwoko mubyangombwa byabarundi azoba agikitsinze pe.

  17. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    Gusa amoko ntakwiye kuba intandaro y’imivurugangano kuko buriwese yisanga ari uko yavutse.

  18. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    Gusa amoko ntakwiye kuba intandaro y’imivurugangano kuko buriwese yisanga ari uko yavutse.

  19. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    Crage mauncier president

  20. Niba uri Umuhutu ubwo buhutu bwawe ni nde uzaburya?_Perezida Ndayishimiye
    Crage mauncier president

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *