Pasiteri John Bunjo uyobora Christian Restoration Ministries International avuga ko ajya yibaza icyo Perezida wa Uganda arya, gituma agiye kuzizihiza imyaka 40 ari ku butegetsi, ingingo ituma avuga ko umusimbura akenewe. Ibi Pasiteri Bunjo yabigarutseho ubwo hari amasengesho yo gusabira igihugu mu Mujyi wa Mbale kuwa 8 Ukwakira 2021. Pasiteri Bunjo mu mashusho agaragara kuri Daily Monitor, yagize ati ” Kaguta Museveni agiye kwizihiza imyaka 40 ari ku butegetsi. Nibaza ibyo arya, Imana yafashije uyu mugabo mwa bantu mwe! Muri Bibiliya imyaka 40 ni igihe cyo kuzana ikiragano gishya… Dukeneye umusimbura.” Yakomeje agira ati ” Uyu munsi dukeneye abantu bavugisha ukuri. Ukuri guhari ni uko hano harimo ibintu by’amoko. Baduhaye Uganda, ibitaro byiza, ubwo Abongereza basubiraga iwabo, baduhaye ibintu ubu ahubwo twe twapfushije ubusa.” Bunjo w’imyaka 56 avuga ko iki aricyo gihe Museveni ngo ashyireho umusimbura. Perezida Museveni yagiye ku butegetsi mu 1986. Mu bihwihwiswa, u



2 Responses
Nibaza ibyo Museveni arya, dukeneye umusimbura- Past. Bunjo
Mbese ubu iyi nkuru irarangiye koko?
Nibaza ibyo Museveni arya, dukeneye umusimbura- Past. Bunjo
Mbese ubu iyi nkuru irarangiye koko?