Niger ni igihugu cy’inshuti y’u Rwanda kandi Perezida Issoufou ni umuvandimwe wa Perezida Kagame — Min. Mushikiwabo

Sangiza iyi nkuru

Niger ni igihugu cy’inshuti y’u Rwanda kandi Perezida Issoufou ni umuvandimwe wa Perezida Paul Kagame ”, ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 08 Nzeri, aho yari muri iki gihugu mu rwego rwo gukomeza gushaka abazamushyigikira mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Nk’uko bigaragara  kuri twitter ya Perezidansi ya Niger, minisitiri Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Mahamadou Issoufou mu ngoro ye, atangaza ko anejejwe no kuba hari abakuru b’ibihugu muri Afurika bamweretse ko bamushyigikiye mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe iheruka.

Yakomeje agira ati: “ Ariko, Niger ni igihugu cy’inshuti y’u Rwanda kandi Perezida Issoufou ni umuvandimwe wa Perezida Paul Kagame .”

DmmKzLOW4AAps5v

Yakomeje avuga ko mbere y’Inama ya Francophonie iteganyijwe mu kwezi gutaha muri Armenia; “ byari ngombwa ko nza I Niamey kumva Perezida Mahamadou Issoufou, ngo ndebe igikenewe cyane kuri Niger, kuri uyu muryango .”

Minisitiri Mushikiwabo yakomeje agira ati: “ Niger ifite amateka afitanye isano cyane na Francophonie, Niger ni igiturage cy’ivuko cya Francophonie kandi ndatekereza ko byari bikwiye ko dushyira ayo mateka mu mwanya wayo….mu gihe twegereje imyaka 50 y’umuryango .”

DmmK2wKXsAE4xwk

Minisitiri Mushikiwabo yakomeje avuga ko vuba hakwiye kongera kubakwa ayo mateka, umuryango ukarushaho guhabwa ingufu, kandi ngo kuri we byari ngombwa cyane kubanza kunyura muri Niger mbere y’uko iyo nama ya Francophonie iba.

Bimwe mu by’ingenzi minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ko biri mu mutwe we azibandaho naramuka atowe, harimo kwita by’umwihariko ku bibazo bikora ku baturage nk’ikibazo cy’ibura ry’akazi, ikibazo cy’abimukira n’ibindi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *