Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi ashinjwa kwita imbwa ye izina risa nk’irya perezida w’igihugu nk’uko igipolisi cyo muri iki gihugu cyabitangaje.
Igipolisi cyo muri Ogun kivuga ko cyataye muri yombi umugabo w’imyaka 30 witwa Joe Fortemose Chinakwe, nyuma yo gushinjwa kwita imbwa ye izina rya Muhammadu Buhari, perezida wa Nigeria.
Mu rukiko, Chinakwe yahakanye icyaha ashinjwa cyo gushaka guhungabanya umutekano, ariko biranga arafungwa akaba agomba gufungurwa atanze amande y’amadolari 160 (N50,000). Chinakwe akaba yaravuze ko yatangajwe cyane no kuba yarafashwe azira kuba yarise imbwa ye Buhari kandi ngo yarabikoze kubera ukuntu yemera umukuru w’igihugu kubw’ukuntu ngo ashaka guca ruswa mu gihugu.

Yanatunze urutoki kandi abo yise abimukira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko avuga ko ari bo babwiye igipolisi iby’iy’imbwa yitiranwa na perezida.
Iyi nkuru dukesha Crazynews isoza ivuga ko ariko igipolisi cyo kivuga ko abaturage barakaye nyuma yo kubona Chinakwe yanditse ku mbwa ye izina rya Buhari ku mpande zombie yarangiza akagendana nayo mu nzira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


