Gusubiza iki kibazo abatari bake mu banyarwanda bagira icyo bakivugaho, gusa iyo witegereje neza wakeka ko icyifuzo cy ’ umukuru w ’ igihugu n ’ abanyarwanda muri rusange tuba twiteze ko icyizere abayobozi bakuru baba bagiriwe batugeza ku byiza aribyo iterambere mu by’ ubukungu n’ imibereho myiza y’ abaturage, kugira umwanya mwiza mu ruhando mpuzamahanga mu karere no ku isi hose. Ibi bintu byombi akaba ari inkingi za mwamba za dipolomasi y’u Rwanda yubakiyeho.
U Rwanda rwihaye umwanya mwiza mu Karere no Ku isi muri rusange
Usesenguye usanga hari intambwe ikomeye yatewe muri uru rwego kuva 1994, ‘ Rwanda nk’igihugu gifite ubuso buto kitari kizwi ku ikarita y isi cyaje kumenyekana cyane kubera jenoside yakibayemo ubwo yahagarikwaga n’ Inkotanyi zabohoye igihugu none amahanga akaba avuga ” Homme fort de Kigali” ariwe Paul Kagame.
Ntibyari byoroshye mu gutangiza urugendo rwo gusana igihugu cyari cyasenyutse ku nzego zose. Amahanga nta cyizere yabonaga cy’uko u Rwanda rwakongera kubaho.
Ndibuka amagambo uwari Prezida w’u Bufaransa Franà§ois Mitterand yivugiye nyuma y’ifatwa rya Kigali ati ” nibashake bagifate ese ubundi batekereza ko 13% izategeka abarenga 80%” ? Siwe wenyine wabibonaga kuko n abandi benshi ariko babyumvaga.
Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda yarakoze cyane mu nzira zo kugarurira ubuzima bw’ abanyarwanda no kubaha umwanya kugira ngo igisebo twagize kivemo agaciro. Aha niho ubona neza ko kuri iyi nkingi hari byinshi byagezweho u Rwanda rukaba kugeza aho ubu rwubahwa rukanahabwa agaciro mu karere no mu mahanga.
U Rwanda kandi ntirugifatwa nk’ insina ngufi nk’ uko byahoze, ahubwo umunyarwanda akaba agenda yemye atububa agendana ishema aho anyuze hose, u Rwanda rwubatse inzego z’ umutekano zihamye zubashywe kandi zitinywa utapfa kuvogera uko wishakiye. Iyo ku isi hahungabanye umutekano cyangwa hakenewe ubufasha mu kubungabunga amahoro bahita batekereza u Rwanda.
Usibye kubungabunga amahoro n’ umutekano hirya no hino ku isi hanakenera abayobozi bakuru b’imiryango mpuzamahanga nk’ uko byagenze ubwo imyanya ikomeye u Rwanda rwayibonye nko muri WTO, ADB, AU, EAC, etc…
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
U Rwanda rwateye intambwe nziza mu rwego rw’ ubukungu
Inkingi ya kabiri u Rwanda rwubakiyeho ijyanye n ubukungu, Nta buzima bw’igihugu bushoboka hateye imbere gusa ibya politiki, ubukungu busigaye inyuma ni nko kwambara ikoti ryiza inda yarafatanye n’umugongo, mwibaze aho ryafata!,
U Rwanda ni igihugu mu karere kidakize ugereranije n’ ibindi byo mu karere kuko kidafite umutungo kamere nkabyo, gusa ubushakashatsi bwerekanye ko ubukungu bwarwo bushingira ku buhinzi, services, n ibindi nk’ ubukerarugendo n’amabuye y’agaciro make ariko meza.
U Rwanda rwabonye Gaz mu kiyaga cya Kivu, kandi na peteroli ikaba irimo kuduhumurira, tugarutse ku magambo yavuzwe n’uwari minisitiri w’ ingufu MININFRA Albert Butare.
Byumvikane ko umuvuduko mu by’ubukungu utari kugendera ku rugero rumwe n’inkingi ya mbere navuze hejuru kubera imiterere kamere y’igihugu, duke twabonetse twacunzwe neza n’ uwagerageje kudukoraho mu nzira z’uburiganya byamugizeho ingaruka, inzego zose zahagurukiye kurengera umutungo w’ igihugu. hakiyongeraho inkunga z’amahanga, abagiraneza n’ abaterankunga batandukanye.
Umusaruro w’imbere mu gihugu warazamutse inkunga z’amahanga ziragabanuka bituma ingengo y’ imari yiyongera ari nako ibikorwa by’ iterambere byiyongera hashyirwa imbaraga mu ubuzima ( kubaka amavuriro n’ibigo nderabuzima), uburezi ( kubaka amashuli), ibikorwaremezo ( imihanda, amashanyarazi) n’ibindi.
Iyi nkingi ya kabiri irakomeye mu rwego rwa dipolomasi kuko ari inshingano ijyanye no kureshya abashoramari kugira ngo baze mu Rwanda gufasha mu iterambere ry’ ubukungu, ibyo twakundaga kwita gucuruza u Rwanda. Ni nabyo byatumye havugururwa amategeko ajyanye n’iyoroshywa mu gukorera ubucuruzi mu Rwanda ” doing business”.
Umusomyi w’iyi nkuru ashobora kwibaza isano y’ibyo maze gutangaho ibitekerezo hejuru n umutwe wayo, oya sinayobye ahubwo nerekanye icyo nakwita ibihaha by’igihugu cyacu abanyarwanda dukwiriye kumenya n’ icyo dukwiriye kwitega kuri Guverinoma yacu kuko dufite aho twavuye hatari heza kandi ko tugifite urugendo rutuganisha aheza twese dushyize hamwe imbaraga zacu no gushyigikira abayobozi bacu.
Tugomba kandi kugira uruhare mu byo badukorera no gutunga agatoki, kutarya iminwa mu gihe hagaragaye intege nke cyangwa ahakozwe amakosa n’ibitadufitiye inyungu.
Tugarutse rero kuri Guverinoma yashyiweho, ucyumvirizo ni uko abatari bake bishimiye izi mpinduka cyane kuko ubona byakoranywe ubushishozi bwo mu rwego rwo hejuru wagira ngo hari abaturage babajijwe.
Bwiza.com yari iherutse gusohora inkuru zerekana ibyifuzo by’ abaturage cyane cyane kubahabwaga amahirwe yo gusimbura L Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuyobora OIF. Ibi nabyo n’ ubwisanzure kandi uko abanyarwanda babibonaga nibyo Nyakubahwa Prezida P Kagame yakoze. Aha sinzi niba ari uguhurirana cyangwa niba yashimye ibyifuzo by’ abaturage.
Cyaba kimwe cyangwa ikindi byose bifite umumaro kuko hashyizweho abayobozi b’ inararibonye, inyangamugayo, abakozi, abanyabwenge muri rusange.
Aha ndibuka inkuru iherutse gusesekara vuba aha mu gihugu cya Irak aho bavugaga ko kuba minister byajya bisabwa kuri internet ugashyiraho umwirondoro wawe maze abaturage bakagira ibyo bakuvugaho bityo abafata ibyemezo bakabona kubifata. Sinzi ko u Rwanda rwakwerekeza muri iyo nzira ariko icyo nashimyemo ni uruhare rw’abaturage, uko bahawe ijambo.
Nyakubahwa Perezida Kagame, akenshi iyo yakoze igikorwa nk’iki cyo guhindura Guverinoma niwe ukunze kugaruka ku kuvuga ngo ” ntawe uhindura ikipe itsinda” ariko nyine n’imvugo ya politiki kuko bizwi neza ko umutozwa yahindura, yahagarika, yahana umukinnyi igihe cyose bikenewe.
Nubwo ikipe ivuyeho umuntu atavuga ko yatsinzwe ariko hari hakenewe amaraso mashya kuko hari aho bigera umukinnyi akananirwa cyangwa akabura forme ntatange umusaruro uko byifuzwa. Ngiyo équipe yacu tutifuza ko iba nk’Amavubi ahora ababaza aba fans bakunda umupira w’ amaguru. Ngiyo équipe u Rwanda rwifuza kandi rushaka.
Iyo épuipe izafashe mu cyerekezo cyo gukomeza gutsinda, ihesha abanyarwanda ishema n’agaciro muri byose. Abayobozi bakwiriye guhora bibuka ziriya nkingi ebyiri za mwamba! icyo ni cyo tubatezeho ariko banibuka bakanirinda icyadukoma mu nkokora n’ icyadusubiza inyuma. Bazirinde kandi kwiremereza, bazicishe bugufi ku muntu uwari wese uzabagana, baziyubahe bubahe abo bakorana bazibukira itonesha, kurenganya no kugira ubushishozi mu byemezo bifatwa.

Dr. Richard Sezibera, umukozi w’umuhanga namenye cyane ubwo yari intumwa ya y’umukuru w’igihugu mu karere k’ibiyaga bigari, ndibuka ko atajya atitizwa n’ icyaricyo cyose mu mishyikirano ndamwibuka muri communiqué ya Nairobi ku kibazo cya FDLR, ndamwibuka Brazzaville mu nama ya RIMC y’Abaministre ba ICGLR duhanganye na Congo n’ahandi n’ ahandi. Aho hose U Rwanda rwahakuye intsinzi.
Agiye MINAFFET ahasanze Oliver Nduhungirehe, umuntu yakwita igifaru mu kazi, umugabo uryama gake niyo aryamye akaryama arangije inshingano ze, nta kabuza bagiye kuziba icyuho cya Louise Mushikiwabo.

Naho Prof A. Shyaka mu butegetsi bw’igihugu, kubera ubunararibonye afite, ubumenyi n’uko abana n’abantu, kuba amenyereye ibyerekeye imiyoborere myiza, ntakabuza inshingano ze azazuza kandi inzego zibanze kimwe n’abaturage bazamwishimira cyane, n’umugabo udahubuka kandi ufata ibyemezo nyuma yo gushishoza.
Ku batamuzi kandi n’ininzobere mu byo gukemura impaka n’amakimbirane, hehe rero nayo aho agiye gukorera kimwe n’ aho yagaragara mu nzego z’ ibanze no mu baturage, ndimo kwibaza ahubwo uzamusimbura muri RGB!

Madamu Soraya H. wagizwe minisitiri w’ubucuruzi, uyu yakoraga hanze iburayi mbere y’uko agaruka mu Rwanda, mu myaka mike ishize namumenye aje gukora nk’umujyanama ( Senior Advisor) wa Louise Mushikiwabo, namenye ko yamenyekanye cyane muri diaspora yo mu Bubiligi aho yigaragaje nk’umuhanga n’ umunyabwenge.
Ubwo buhanga n’ ubwenge narabibonye kuko igihe kitari kinini yamaze muri minisiteri yigaragaje cyane ndetse afasha Louise Mushikiwabo mu gutuma hahinduka byinshi. Yanga umunebwe cyangwa umukozi utagira icyerekezo, avuga neza igifaransa n’ icyongereza kuko n’ubu akubutse mu Bwongereza. Mbese akwiriye uriya mwanya.
Ku birebana n’abashinzwe umutekano birumvikana ko umukuru w’igihugu ivugurura yakoze rishingiye ku gutuma muri iki gihe havugwa abanzi benshi b’u Rwanda mu Karere dutuyemo bisaba amavugurura agamije kurushaho gukaza uru rwego ngo hato hatagira uvogera ubusugire bw igihugu.
Kubona Gen. James Kabarebe agiye mu Rugwiro bisobanuye byinshi, hatazagira ukeka ko yamanuwe, ahubwo kubwanjye mbibonamo kurushaho kwegera umukuru w’ igihugu kugira ngo amufashe guhuza neza ibyerekeye umutekano birimo ibya gisirikari, polisi n’ iperereza.

CG Emmanuel Gasana kujya kuba Governor nabyo umuntu ashatse yabirebera mu rwego rw’ umutekano, ahanini muri kino gihe tutabanye neza n abarundi, gukangurira abaturage kwicungira umutekano no kumenya amakuru.
Col (Rtd)Anaclet Kalibata yashwize mu mwanya we rwose kuko ku bagize amahirwe yo kumumenyana yicisha bugufi cyane, yubaha abo bakorana, n’ umukozi utizigama, ku buryo n’abari hanze bazanyurwa n’ imikorere ye. Mwibuke uko yavuguruye n’uko yazamuye urwego rw’abinjira n’abasohoka kuburyo rukora neza cyane mubyerekeye itangwa rya service.CG
Iyo umuhamagaye adahuze arakwitaba mbese si umuntu wiremereza, ni umuntu utavugirwamo, utapfa kubeshya, avuga acishije make, ntiyakurenganya ahubwo akugira inama akanacyaha aho biri ngombwa. Abo hanze rero muguye ahashashe, abo nibo nagira icyo mvugaho kuko umuntu atavuga kuri bose ngo abishobore muri iri sesengura.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Umuntu ntiyasoza atavuze kubavuye muri Guverinoma
Biragaragara ko umukuru w’igihugu agikomeza amavugurura kuko utavuga ko abakuwemo hari ibyaha bakoze bakaba bagiye mu bihano. Oya! mbona abantu bakwitega izindi mpinduka zikomeye.
Njye ndacyakomeza kuzibona mu kubaka dipolomasi y’u Rwanda kuko hari abashobora kujya muri za Ambasade abandi mu yindi myanya ikomeye. Icyo nshingiraho ni uko ubusanzwe umudipolomate atagomba kurenza imyaka ine ahagarariye igihugu cye kuko amasezerano y’i Geneve atabyemera kuko avuga ko byaba byiza umudipolomate atayirengeje ariko si itegeko.
Abenshi mu bacu barayirengeje atari uko u Rwanda rwarangaye ahubwo kuko bitwara amafaranga menshi mu kwimura abagenda n’abagaruka bose n’ imiryango yabo. Hari n’ abayobozi bagomba gushyirwa mu myanya ikomeye nko muri Sena, RGB no mu bindi bigo bikomeye abayobozi bamazeho imyaka myinshi wenda batagitanga umusaruro uko byifuzwa. U Rwanda runakeneye gushyiraho usimbura uwungirije umunyamabanga nshingwabikorwa wa CEPGL uherutse guhagarika akazi.
Muri make u Rwanda rurakataje mu kwagura amarembo kugira ngo rubashe kwihagararaho. Nsoza nakwifuriza Guverinoma nshya ibyiza gusa gusa, gukomeza urugamba rwatangiwe rwo kwigenga nyabyo no kwibohora hagamijwe iterambere rirambye kandi ryihuse.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twamwisabira gukomereza aho no gushyiraho umuyoboro cyangwa urwego ruhamye rushishoza mu buryo buhanitse aho abanyarwanda bajya barugezaho ibitekerezo bitari ibirego, cyangwa amatiku, ibiteketezo bitanyongerwa hagati mu nzira bikaba byamugeraho mu rwego rwo kurwanya akarengane karimo guhimbirwa no kubeshyerwa ku nyungu z’abantu bwite , kuko nawe ajya abyibonera iyo yagiye gusura abaturage kandi akahava abikemuye.


