Niyonsenga Dieudonné yamaganye umunyamategeko wamwiyitiriye, amwita umutekamutwe

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné uzwi nka ‘Cyuma Hassan’, yamaganye umunyamategeko witwa Bangamwabo Octave avuga ko yamwiyitiriye, ashimangira ko ari ‘umutekamutwe’ ugamije gushaka indonke.

Kuva ku wa 11 Ugushyingo Niyonsenga usanzwe ari nyiri ISHEMA TV afungiye muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, nyuma yo gukatirwa imyaka irindwi y’igifungo n’Urukiko Rukuru.

Ni nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira umwuga, kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi no gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Uretse kuba Niyonsenga yarakatiwe kiriya gifungo, urukiko rwanategetse ko atanga ihazabu ya Frw miliyoni 5.

Ni icyemezo uyu musore yajuririye mu rukiko rw’Ubujurire.

Uyu musore yari yagennye ko Me Gatera Gashabana ari we ugomba kumwunganira mu mategeko mu gihe cyo kuburana ubujurire bwe, gusa muramu we witwa Ngendahimana David ashyiraho Me Bangamwabo ku mpamvu z’uko yavugaga ko Me Gatera ashobora gutuma Niyonsenga atabona ubutabera.

Mu ibaruwa Niyonsenga yandikiye ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge ku wa 23 Ugushyingo, yavuze ko Me Bangamwabo na muramu we ari abatekamutwe.

Niyonsenga avuga ko Me Octave Bangamwabo wamusanze kuri Gereza aho afungiye akamubwira ko yagiranye amasezerano n’uwitwa Ngendahimana David kugira ngo ajye kumwunganira ntaho bahuriye.

Ati: “Ibi nitandukanyije na byo kuko byakozwe mu buryo budakurikije amategeko kuko byakozwe ntawe nahaye uburenganzira. Nkaba mbifata nk’ubutekamutwe no gushaka indonke n’amaramuko bitwaje izina ryanjye.”

Cyuma akomeza avuga ko asanzwe afite umwunganira mu mategeko ari we Me Gatera Gashabana kandi ko nta kibazo bafitanye.

Yunzemo ati: “Namaganiye kure n’ibyo Ngendahimana David yatangaje ko Me Gatera Gashabana yaguzwe mu rubanza rwanjye. Ibi na byo ntabwo ari byo ni ikinyoma kidafite ishingiro cyahimbwe na Ngendahimana Davi kuko njye nta kibazo mfitanye n’usanzwe anyunganira.”

Niyonsenga yasabye gereza ya Nyarugenge kutazongera kwemerera Me Bangamwabo kongera kuza kumusura nk’umwunganizi we mu mategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *