Myugariro Ngwabije Bryan-Clovis, yavuze akamuri ku mutima nyuma yo kwitwara neza mu mikino ibiri ya mbere aheruka gukiniramo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Uyu musore kuri ubu ukinira ikipe ya Sporting Club de Lyon yo mu kiciro cya gatatu mu Bufaransa, aheruka kwitwara neza mu mikino ibiri ya gicuti Amavubi yakinnye na Repubulika ya Centrafrique, irimo uwo yayitsinzemo ku bitego 2-0 ndetse n’uwo yayinyagiyemo 5-0.
Umukino wa mbere Ngwabije yakinnye iminota yawo yose nka myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi, uwa kabiri akina iminota 20 ya nyuma nka myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso.
Mu kiganiro uyu musore yagiranye n’ikinyamakuru France Football, yavuze ko nyuma yo gukinira Amavubi umukino we wa mbere kuri ubu yumva ari umukinnyi wayo 100%.
Ati: “Nkurikije ibyo nabonye byose, mu by’ukuri ndashaka kugira icyo mfasha cyane iyi kipe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 (imikino iri muri Nzeri 2021, Amavubi ari mu itsinda na Mali, Uganda na Kenya). Niyumvamo Amavubi 100% kandi ndakeka naramaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda mu kwizera ikiragano gishya.”
Ngwabije abajijwe ku bisekuru bye mu Rwanda, yavuze ko ababyeyi be bombi ari Abanyarwanda, gusa we akaba yaravukiye mu Bufaransa nyuma y’uko bahageze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yunzemo ati: “Nakuze numva ababyeyi banjye bavuga Ikinyarwanda. Ndacyumva ariko sinkivuga. Mu myaka 10 ishize naje i Kigali, ndabyibuka nagiye kureba Stade Amahoro. Kuyikiniramo byari inzozi zanjye zo mu bwana.”
Uyu musore agaruka ku rugendo rwe mu kipe y’igihugu, yavuze ko yabengutswe n’abatoza b’Amavubi muri Mutarama 2019, nyuma y’uko yari amaze gufasha ikipe ya AndrĂ©zieux yakiniraga gusezerera Olympique de Marseille muri Coupe de France.
Ati: “Mu mezi yatambutse baranyegereye cyane ariko numvaga ntiteguye kuba nakwitabira ubutumire. Igihugu cyanganirije bwa mbere nyuma y’umukino w’igikombe cy’u Bufaransa dukina na Marseille(umukino yanatsizemo igitego). Hari ingaruka byagize, nyuma biza kuba.”
Nyuma yo guhamagarwa mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’, Ngwabije yavuze ko n’ubundi yari afite gahunda yo kuza mu kiruhuko mu Rwanda we na murumuna we, ariko mbere yo guhaguruka abwirwa ko yamaze guhamagarwa.
Ati: “Mbere y’umunsi umwe ko duhaguruka, bambwiye ko ndi mu bakinnyi bazahamagarwa! Nahageze [mu Rwanda] tariki ya 29 Gicurasi, umunsi wakurikiyeho nizihizaga isabukuru y’imyaka 23. Nagize n’amahirwe yo kureba umukino wa ½ ya BAL (the African Basketball Champions League) wa Patriots (yatsinzwe na US Monastir amanota 87-46) i Kigali mu nyubako nziza yacu y’imikino, mu Bufaransa hari nke nkayo.”
Ngwabije yavuze ko atigeze agorwa cyane kuko ibyo umutoza Mashami Vincent yavugaga byose yabyumvaga kuko yakoreshaga indimi yumva.
Avuga ko kuri ubu ari kugirira ibihe byiza mu Rwanda, aho basuye kimwe mu biyaga byiza mu gihugu, ubu akaba arimo yitegura kujya hafi ya Cyangugu hafi ya DR Congo (mu karere ka Nyamasheke) aho umuryango we ukomoka.


