Mu bantu 252 batangiye urugendo rwo gukomorerwa na kiliziya ku masakaramentu 166 nibo bonyine batewe icyuhagiro, mu rugendo rw’amezi atandatu abakoze jenoside n’abayikorewe bamaze bigishwa kugirango abayikoze bahabwe imbabazi n’abayikorewe mu rwego rwa gikilisitu abantu 166 nibo bagaragaye ko bujuje ibisabwa byose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa 08 Mutarama 2017, Kiliziya gatulika muri paruwasi ya Nyamata mu kerere ka Bugesera yahaye imbabazi abayoboke bayo bakoze jenoside ibakomorera ku masakaramentu bari barahejweho bitewe n’uko bakoze jenoside mu mwaka wa1994
Kugirango wemererwe izi mbabazi byasabye ko uwakoze jenoside apfukama hanyuma uwo yakoreye jenoside akamurambikaho ibiganza hanyuma abakirisitu bose bakamusabira kugirango yongere abe umukirisitu nyawe muri kiliziya
Bamwe mu bakomorewe batangaje ko n’ubwo bari bararangije ibihano bahawe na leta kubera icyaha cya jenoside ngo bumvaga imbabazi bahawe zidahagije kuko batari bakicaranye n’abo bahemukiye ngo babasabe imbabazi
Umwe muri aba bakomorewe yagize ati “Ni ukuvuga ngo icyaha twaragikoze turahanwa muri gacaca dusaba imbabazi leta ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ariko igikorwa turimo uyu munsi cyari icyo gusaba imbabazi bagenzi bacu noneho turi kumwe amaso ku maso ni rwo rugendo tumazemo amezi atandatu duhabwa inyigisho”.
Mukarumanzi Clodette warokokeye jenoside muri kiliziya ya Nyamata we avuga ko mu nyigisho bahawe harimo ijambo rivuga ko bazabazwa ibyo bakoze batazabazwa ibyo bakorewe, ibi nibyo ngo byatumye nawe yemera gutanga imbabazi yemera no kugaruka ahantu yaherukaga mu mwaka 20 ishize
Mukarumanzi yagize ati “Hashize imyaka 20 nibwo mperuka hano mu kiliziya cya Nyamata, batwigishije ijambo rivuga ngo tuzabazwa ibyo twakoze ntabwo tuzabazwa ibyo twakorewe ari nacyo cyigisho nagendeyeho ni ukuri ngarukira Imana nemera kwegerana n’abantu banyiciye banantemye”
Akomeza agira ati “Nk’ubu ndi kumwe n’umuntu wantemaguye ariko namuhaye imbabazi kubw’iryo jambo”
Abasigaye ngo basanzwe bataruzuza ibisabwa birimo ko uwakoze jenoside yabaga ataremera gutinyuka gusaba imbabazi cyangwa akaba ngo yarazisabye abo yishyikiraho bonyine gusa ngo hari n’abatakomorewe bitewe n’uko hari abacitse ku icumu basabwe imbabazi banga kuzitanga
Iki ni ikimenyetso ko hakiri urugendo mu bumwe n’ubwiyunge kugirango abasabwa imbabazi ndetse n’abazisaba babashe kubyiyumvamo gusa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda buri ku kigero cya 92%
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kiliziya Gatolika yinjiye muri uru rugendo rwo kunga abakirisitu bayo mu gihe itaragakora ibyo yasabwe na leta y’u Rwanda ari byo gusaba imbabazi ku ruhare rwayo muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, kuri iki Musenyeri Philippe Rukamba uvugira iri dini aherutse gutangariza mu nama y’igihugu y’umushyikirano ko nta muntu n’umwe iri dini rya rubanda nyamwinshi mu Rwanda ryigeze ritegeka gukora jenoside.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


