‘Nk’uko nta muntu uri hejuru y’amategeko; ni na ko nta wemerewe kwihanira’ -ACP Theos Badege

Sangiza iyi nkuru

 
Mu gihe hari bamwe mu baturage bakigaragaza umuco wo kwihanira mu gihe hari abo bakekaho ibyaha bitandukanye n’andi makimbirane, polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage ko kwihanira nacyo ubwacyo ari icyaha gihanirwa n’amategeko kuko cyongera ibibazo aho kubikemura.
Ubusanzwe Inkiko ni zo zihamya umuntu icyaha. Ni na zo kandi zifite ububasha bwo kumuha igihano igihe kimuhamye. Abagiranye ibibazo bagirwa inama yo kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure aho kwihanira.
Umuntu ufatiye undi mu cyuho akora icyaha runaka cyangwa akimukekaho agomba kubimenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego z’umutekano; kandi akirinda kumuhutaza. Ibi abenshi barabyubahiriza, ariko na none hari bake babirengaho bakihanira kandi bazi ko bibujijwe.
[ad id=”44145″]
Urugero ni urwo mu karere ka Musanze aho ku wa 16 Ugushyingo uwitwa Hitimana Rubundo na Maniriho bakubise ndetse bakomeretsa Ntibazigihe ubwo bamufatanaga ibiro 20 by’ibirayi yibye mu murima wabo; aba bombi bakaba bagishakishwa na Polisi y’u Rwanda muri aka karere dore ko bakimara kumukomeretsa bahise batoroka.
Ingaruka zo kwihanira zirenze uko bamwe babitekereza kuko hari ubwo bivamo impfu nk’uko byagenze mu murenge wa Remera, wo mu karere ka Ngoma aho mu kwezi gushize Mvuyekure Frodouald na Nshakiye Elie bakubise Niyonzima Eric na Nzaramba Elie babaziza kubiba ihene.
Abakubiswe bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Remera, ariko umwe muri bo (Niyomukiza) yashizemo umwuka bakihagera.
Mu butumwa bwe ku kwihanira, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yagize ati, “Nk’uko nta muntu uri hejuru y’amategeko; ni na ko nta wemerewe kwihanira. Izo ni inshingano z’inzego z’ubutabera.”
[ad id=”44145″]
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye kandi abaturarwanda kwirinda amakimbirane; kandi bagatanga amakuru y’aho agaragara kugira ngo inzego zibishinzwe zifashe abayafitanye bitaragera ku rwego rwo kwihanira kuvamo gukomeretsa ndetse n’impfu rimwe na rimwe.
Gukubita no gukomeretsa bihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo y’i 148 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *