Mu ruzinduko rw’umuvugizi w’itorero ADEPR, Rév.Pasiteri Karuranga Ephrem muri paruwasi ya Ishywa iri mu kagari ka Ishywa, mu Murenge wa Nkombo, mu Karere ka Rusizi, kimwe mu byo abakirisitu b’iri torero barenga 1680 bamusabye ni ubwato bwa moteri bushobora kubafasha kwambuka bava cyangwa bajya kuri iki kirwa.
Bavuga ko kutagira ubwato bituma bahomba byinshi birimo n’amafaranga ashobora kubuturukaho agafasha abana bafite imirire mibi n’abandi baturage batishoboye bakihagaragara. Icyifuzo cy’ubwato bwiza bwafasha mu iterambere ry’aba bakirisitu ni kimwe mu byo bahurizaho cyabagirira akamaro kikakagirira n’abaturage b’umurenge wose ndetse na ba mukerarugendo baza kubasura.
Safari Céléstin,umwe mu badiyakoni b’iyi paruwasi ariko utuye mu mujyi wa Rusizi, yemeza ko babubonye,uretse kwambutsa benshi baza kuhasengera no kuhakora indi mirimo bikabarinda gukerererwa bashakisha ikibatwara, ngo banabubyaza undi musaruro.
Yagize ati ’’ Twabubyaza n’undi musaruro ukomeye kuko hari nka ba mukerarugendo cyangwa abandi babukenera mu mirimo igendanye n’itwara ry’abantu n’ibintu, mu kiyaga bashobora kubukoresha bukinjiza amafaranga yadufasha gufasha abana bakigaragaraho imirire mibi muri iki kirwa, abatagira mituweli, inzu zo kubamo n’abandi batishoboye”.
Nyuma yo kukigezwa ho, Rév.Pasiteri Karuranga Ephrem yavuze ko ari icyifuzo cyiza kandi cyoroshye gusubiza, bakazabugezwaho ku bufatanye n’ururembo rwabo rw’Uburengerazuba ariko nabo ngo babigize mo uruhare.
Ati ’’Bazabubona rwose kandi twabihaye umurongo usobanutse, bazafatanya n’ururembo rwabo kubushaka kandi ntibuzatinda kuko natwe nk’itorero ADEPR twifuza iterambere rirambye ry’abakirsto bacu basengera kuri iki kirwa n’abagituye bose muri rusange kandi ndizera ndashidikanya ko inyungu zabwo zizagera kuri bose.’’
Mu bindi bifuza nk’uko na byo Bwiza.com yabitangarijwe n’umushumba w’iyi paruwasi, Rév.Pasiteri Uwimana Schadrack ngo ni ukubakirwa ishuri ribanza hafi y’urusengero rwabo kuko ngo ikibanza cyagutse bagifite kandi abana bafite mu mashuri y’inshuke bayarangiza bakajya kwiga kure, bagasaba no gusanirwa ayashenywe n’umutingito ari mu kagari ka Bigoga.
Ibi byose umuvugizi w’iri torero, yabibahayeho igisubizo cyiza,abasaba ariko kuba intangarugero mu bandi baturage b’uyu murenge mu kwishakamo ibisubizo no kuba abakirisitu nyabo bataryarya, bakora neza ibyo basabwa byose n’Imana n’ubuyobozi bwabo.
Ni inshuro ya 2 uyu muvugizi asura abayoboke b’itorero ADEPR kuri iki kirwa, yahaherukaga muri Gashyantare umwaka ushize, muri uru ruzinduko akaba yarabanje gusura paruwasi ya Cyirabyo mu murenge wa Mururu muri aka karere, asaba abakozi b’Imana baho kurushaho kwegera abo bayobora bagafataniriza hamwe kunoza imikorere.
Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem yabwiye Bwiza.com ko yishimira uburyo amadini n’amatorero akorera mu murenge wa Nkombo afatanya na Leta mu kuzamura imibereho y’abaturage baho.


.


