Nkore iki?Mama agiye gushaka umugabo twigeze kuryamana nkiri i Kampala

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa wabaga i Kampala aragisha inama y’icyo yakora nyuma y’uko umubyeyi we agiye gushaka umugabo bigeze kuryamana ubwo yari akiba mu gihugu cya Uganda.

Yagize ati” Sindibuvuge amazina yanjye kuko hari abashobora kumenya.Muri macye ubusanzwe nakunze kuba mu gihugu cya Uganda kuko narahize nyuma mpabona akazi birangira mpamaze igihe kirekire.

Navukiye mu Rwanda ariko mama wanjye anjyana kwiga muri Uganda kuko ariwe nari nsigaranye, mparangiza amashuri abanza nkomeza ayisumbuye ariko sinakomeza Kaminuza kuko nahise mbona akazi keza kajyanye n’urwego rwanjye.

Muri icyo gihe rero naje kubona umukunzi w’umushoramari turakundana tuza no kuryamana ariko akaba yari afite undi mugore ntazi, gusa urukundo rwacu rwari rugeze kure ariko nza kubivamo dore ko yari na mukuru.

Igihe cyarageze mama aza kunsura tuza gusohokana mu kabari kamwe nari narahuriye na wa mugabo twakundanaga, nyuma akazajya yijyanayo ari naho yaje guhurira na we nza gushiduma mama amunyeretse mu ifoto ko bafitanye ubushuti ndetse ko bashobora no kubana.

Icyo gihe nanze kumwereka ko tuziranye, biranyobera ari nayo mpamvu mbizanye aha.Nyuma naje kubona akazi mu Rwanda musigayo ariko nkaba nteganya gusubirayo mu minsi ya vuba.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nkore iki?Mama agiye gushaka umugabo twigeze kuryamana nkiri i Kampala
    uzabimubwire ariko nubundi ndumva ntacyo ukiramira kuko ubu bararymana ntakabuza rero iturize gusa uzabwire maman wawe story yose yisubireho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *