Nkore iki?Nasariye umunyamakuru wo kuri YouTube kandi afite umugore

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa wo ku gisozi yanditse agisha inama y’icyo yakora nyuma yo kubenguka umunyamakuru wo kuri YouTube akamusarira nyamara abizi neza ko afite umugore.

Yagize ati”Nitwa ….., nkunda gukurikira inkuru zica kuri YouTube by’umwihariko mu gisata cy’imyidagaduro.Kuva natangira kureba ibiganiro bitandukanye rero hari umunyamakuru nakunzeho bitewe n’uburyo akoramo ibiganiro bye.

Ubusanzwe nikundira kwisengera kuko nibubusanzwe ndirimba muri Chorale mu rusengero mbarizwamo ku Gisozi.Mu busanzwe nkora akazi ko gucuruza nta kibazo mba mfite kuko icyo nshatse ndakigurira ku rwego rwanjye.

Gusa uko mbona akanya niko nterera akajisho kuri YouTube mbona umugabo ukora kuri shene imwe nkumva sinamukuraho amaso bitewe n’uburyo mukunda uburyo akoramo ntibagiwe ko ari na mwiza mu bigaragara inyuma kuko witegereje ntiwanamenya ko yashatse.

Ntangira kumva mukunze sinarinzi ko afite umugore.Nabimenye ubwo niyambazaga umuntu ngo ampuze nawe , ariko yaje guhita ambwira ko uyu nakunze afite umugore numva ntangiye gucika intege ariko agatima kakarehareha.

Nagenze gacye ntangira no kureka kureba shene ye ngo ntarushaho kwibabariza umutima, ariko mu kwezi gushize byaje kwanga ndongera ndeba ikiganiro yakoze cyari kiryoshye cyane numva noneho birandenze ndushaho kumva munyotewe bigera naho nshaka uko nabona nimero ze ngo basi mbimubwire ariko umutima unyemeza kuba ndetse ngo nibura mbanze kugisha inama.None ndagirango mungire inama.

Gusa ku rusengero hari abahungu bajya bantereta ku rusengero bajya bantereta ariko nkumva ntabwo binzamo ahubwo ndarenga nkirebera umunyamakuru mbona nkanyurwa n’ubwo tutaraganira.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Nkore iki?Nasariye umunyamakuru wo kuri YouTube kandi afite umugore
    mwaramutse , numvishije agahinda kuyu mukobwa ndetse ndabyumva nuko ameze aze kumpamagara tuganire mugire inama 0788529850

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *