Nkundabanyanga Eugenie w’imyaka 81 y’amavuko wari umaze amezi 10 afungiwe muri gereza ya Nyarugenge, byavugwaga ko Urukiko Gacaca rwamukatiye igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo kumuhamya uruhare muri jenoside yagizwe umwere, ahita afungurwa.
Nkundabanyanga mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, yavuze ko n’ubwo yari amaze gufungwa, yari afite icyizere ko igihe kizagera agafungurwa, kuko ngo yarenganaga, azira amasambu ye bashakaga kumwambura.
Yagize ati: “Rwose nari nizeye ko nzavamo. Icyizere ni uko ibyo bavugaga ko nishe, ni uko nta muntu nigeze kwica. Ahubwo ni njyewe wicwaga. Mu mutima nishyizemo y’uko ndengana, nihaye icyizere cy’uko nzakizwa.”
Uyu mukecuru avuga ko intandaro yo gufungwa ari ikirego cy’isambu yaburanaga ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 100 iherereye mu Murenge wa Gatenga muri Kicukiro, hanyuma uwitwa Karangwa Charles wari warayimwambuye amwegekaho ko yakoze jenoside, ndetse ko yahinduje amazina kugira ngo adakurikiranwa, uyu Karangwa akavuga ko yitwaga Nyirankundabanyaga.
Iki kirego cya Karangwa ni cyo cyatumye Nkundabanyanga afungwa, ubushinjacyaha buburana na we bubwira urukiko ko ari we witwaga Nyirankundabanyanga wakatiwe na Gacaca igifungo cy’imyaka 30.
Umucamanza mu rukiko rw’ubujurire yafashe icyemezo cyo gutesha agaciro ikirego cya Karangwa, kuko yasanze Nkundabanyanga atandukanye na Nyirankundabanyanga.
Uretse no gufungurwa, Nkundabanyanga yanatsindiye isambu yari yarambuwe na Karangwa, arayisubizwa.

Soma inkuru zabanje zimwerekeye

4 Responses
Nkundabanyanga byavugwaga ko yakatiwe imyaka 30 kubera ibyaha bya jenoside yafunguwe
Mbese mugihe umuntu yakubeshyeye nkagutyo ukarenganurwa n’ubutabera na Leta y’ubumwe uwaneshye we akurikiranwa nande gute?

Imyaka icumi y’amaherere mwagakwiye kuyifunga nuwo Karangwa wamufungishije nawe akumva uburoko uko bumera
Nkundabanyanga byavugwaga ko yakatiwe imyaka 30 kubera ibyaha bya jenoside yafunguwe
Imyaka icumi y’amaherere mwagakwiye kuyifunga nuwo Karangwa wamufungishije nawe akumva uburoko uko bumera