President_Donald_Trump_shakes_hands_with_Rwandan_President_Paul_Kagame

Nkwiye igihembo cyitiriwe Nobel kubera ibyo nakoreye u Rwanda na Congo: Trump

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko akwiye guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, kubera ibyo avuga ko yakoreye ibihugu birimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda na RDC bimaze iminsi biganira ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gushyira iherezo ku makimbirane amaze imyaka itatu hagati y’ibihugu byombi.

Ni amakimbirane yatewe n’intambara ingabo za Leta ya Kinshasa zirwanamo n’umutwe wa M23 leta ya Congo ivuga ko ufashwa n’u Rwanda.

Trump mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, yavuze ko we n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, bashoboye kugera ku masezerano y’amahoro hagati y’ibi bihugu byombi by’abaturanyi.

Ati: “Nishimiye cyane gutangaza ko mfatanyije n’Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio, twashoboye gutegura amasezerano meza cyane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara yabo yamenekagamo amaraso mu buryo bukomeye ikanabamo impfu nyinshi ziruta izabaye mu zindi ntambara, kandi byagiye bikomeza mu myaka mirongo ishize.”

Trump yatangaje ko ku wa Mbere (tariki ya 23 Kamena) ari bwo abahagarariye u Rwanda na RDC bazashyira umukono kuri ariya masezerano, ibitandukanye n’ibyaherukaga gutangazwa na Washington ko azasinywa ku wa 27 Kamena.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kiganiro yahaye Televiziyo ya Fox News, yavuze ko ibyo yakoreye u Rwanda, RDC n’ibindi bihugu bitandukanye byakamuhesheje amahirwe yo kwegukana igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cya 2026.

Ati: “Bakampaye igihembo cyitiriwe Nobel kubera ibyo nakoze mu Rwanda, Congo, Serbia, Kosso…ni henshi. Ariko icy’ingenzi kurusha ibindi, ni byo nakoze mu Buhinde na Pakistan. Ni ukuri rwose nakagihawe inshuro enye cyangwa eshanu.”

Trump nanone abinyujije kuri Truth Social, yavuze ko abizi neza ko n’ubwo yari akwiye guhabwa kiriya gihembo ntacyo azahabwa uko byagenda kose.

Nanone agaruka ku masezerano y’u Rwanda na RDC yagize ati: “Uyu ni umunsi ukomeye kuri Afurika , ndetse rwose mvugishije ukuri ni umunsi ukomeye ku Isi. Ibi ntabwo nzabihererwa igihembo cya Nobel, sinzanahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel ku bwo guhagarika intambara ya Pakistan n’u Buhinde, sinzahabwa igihembo cy’amahoro ku bwo guhagarika intambara hagati ya Serbia na Kosovo, sinzanahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel ku bwo kubungabunga amahoro hagati ya Misiri na Ethiopia yari yatewe inkunga mu buryo bw’ubucucu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Trump kandi yavuze ko amasezerano ya Abraham yasize Israel na bimwe mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati bemeranyije gucubya umwuka mubi bari bafitanye na yo ari mu byakamuhesheje kiriya gihembo.

Yunzemo ati: “Oya, sinzanahabwa igihembo cya Nobel, hatitawe ku byo nkora byose, birimo ibyerekeye Ukraine n’u Burusiya na Israel na Iran. Umusaruro wose wavamo, ariko abantu bamenye ko ibyo ari byo by’ingenzi kuri njye.”

Pakistan ni yo yatanze Trump nk’umukandida ukwiye guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, nyuma yo guhagarika intambara yari yadutse hagati y’iki gihugu n’u Buhinde, mu karere kabihuza ka Kashmir.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *