Umunyapolitiki Noël Tshiani uri mu bari bahatanye na Perezida Félix Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’igihugu yo muri 2018, yamaganiye kure imishinga Congo Kinshasa ifitanye n’ibihugu by’u Rwanda, Uganda n’u Burundi.
Mu mishinga u Rwanda rufitanye na RDC harimo uwerekeye amasezerano yasinywe muri Kamena uyu mwaka hagati ya Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima SA) n’ikigo cyigenga Dither LTD cyo mu Rwanda yerekeye gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro.
Mu yindi mishinga harimo uwa RwandAir iheruka gutangiza ingendo ziva n’izijya mu mujyi wa Goma ndetse na gahunda ya Perezida Paul Kagame yo kubaka umudugudu w’icyitegererezo abanye-Congo bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Iyi mishinga uko ari itatu ni yo Tshiani yitambitse kuri uyu wa Kabiri ubwo yavugiraga i Kinshasa.
Ati: “Twanze umushinga w’u Rwanda wo kubaka umudugudu w’icyitegererezo hafi ya Goma.”
“Twanze amasezerano atatu y’ubufatanye yasinywe hagati ya RDC n’u Rwanda, cyane ayerekeye no gukoresha zahabu na coltan hagati ya sosiyete ya congo “SAKIMA” n’amasosiyete yigenga yo mu Rwanda. Twanze ko i Goma hashyirwa icyicaro cya RwandAir.
Uyu mugabo kandi yamaganye amasezerano yasinywe hagati ya Leta ya Congo Kinshasa na Uganda, aho iki gihugu cyemeye kubakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imihanda ibahuza.
Ni na ko bimeze ku masezerano yasinywe hagati ya Perezida Felix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yerekeye imishinga itandukanye irimo n’inzira ya gariyamoshi ihuza u Burundi na RDC iturutse muri Tanzania.
Tshiani yavuze ko amasezerano RDC yagiranye n’ibi bihugu akwiye kubanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko na Sena, kandi bigatangazwa n’Umukuru w’Igihugu binyuze mu iteka rye.
Yavuze ko “Gukorera mu mucyo ni ikintu cy’ingenzi kugira ngo abaturage bakugirire icyizere.”
Yunzemo ko ari akaga gufata gahunda y’iriya mishinga yose utayinyujije mu ngamba rusange z’iterambere rya Congo Kinshasa, ashimangira ko kugira ngo igerweho ari ngombwa ko abaturage babanza gushyirwa imbere.


