Nsabimana Aimable yasubiye muri APR FC, ashobora gusangwayo n’abarimo 2 ba Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Myugariro Nsabimana Aimable wari kapiteni wa Police FC, yasubiye muri APR FC yahoze akinira ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Nsabimana wari usoje amasezerano muri Police FC, yasubiye muri APR FC nyuma yo kumvikana na yo muri iki cyumweru.

Uyu myugariro wo hagati yari amaze imyaka itatu akinira Police FC yagezemo muri Gashyantare 2018, avuye muri Minerva Punjab FC yo mu Buhinde, ari na yo yari yerekejemo nyuma yo gutandukana na APR FC.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yo yayikiniye hagati ya 2016 na 2018 ubwo yari avuye muri Marines FC, na yo yagezemo avuye muri SEC Academy.

Amakuru avuga ko Aimable ukina mu mutima w’ubwugarizi yaje gusimbura Manzi Thierry ushobora kwerekeza ku mugabane w’u Burayi.

Uretse Aimable APR FC iravugwamo kandi Kwitonda Alain ‘Bacca’ ukina asatira izamu, bikavugwa ko isaha n’isaha ashobora kwerekeza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu nyuma y’ibiganiro ikomeje kugirana na Bugesera FC akinira.

Kwitonda uheruka guhamagarwa bwa mbere mu kipe y’igihugu Amavubi ashobora kuza gusimbura Byiringiro Lague witezweho kwerekeza mu Busuwisi.

Andi mazina bivugwa ko yifuzwa muri APR FC ni Nshuti Dominique Savio usoje amasezerano muri Police FC, Nishimwe Blaise ufite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, Mugisha Gilbert usoje amasezerano muri Rayon Sports na Nsabimana Eric Zidane wa As Kigali.

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarak Muganga, aherutse gutangaza ko hari abakinnyi batatu b’iyi kipe bamaze kugurishwa bashobora gukurikirwa n’abandi barindwi, ikaba impamvu iyi kipe iri kwitegura kubasimbuza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *