Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara ubwo yari Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa FLN wagabye ibitero mu bice bikoze kuri Pariki ya Nyungwe mu 2018 n’2019, yasobanuye impamvu yari akwiye izina rya Sankara n’irya Major.
Mu kiganiro kirekire yagiranye na The Chronicles muri gereza ya Nyarugenge afungiwemo kuva mu 2019, Nsabimana yagaragaje ko atishimiye ibinyamakuru avuga ko byashakaga kumusebya, bikanamutesha agaciro, bimwe bikavuga ko ‘Yiyise Sankara’ nk’aho adafite uburenganzira bwo kugira iri zina, bikanavuga ko ‘Yiyise Major’ kandi yari yarahawe iri peti n’abasirikare bari bayoboye FLN.
Yagize ati: “Byagaragaye ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ryari rifite umurongo wo kungira mubi no kwangiza amateka yanjye. Nishimiye ko muje. Ndi no kwandika agatabo (memoir). Mu gihe itangazamakuru ryo mu Rwanda rimvugaho, rivuga ‘Nsabimana wiyise Sankara’ nk’aho ntakwiriye kugira irindi zina (nickname). Nk’aho ndi Satani mubi. Kubera iki badakoresha iyi mvuga no ku bahanzi nka Knowless, King James n’abandi bantu? Izina Sankara nariherewe muri Afurika y’Epfo ubwo natangiye urugamba. Bagenzi banjye bambonagamo Thomas Sankara.”
Ku izina Sankara, Nsabimana avuga ko yarikomoye kuri Thomas Sankara wo muri Burkina Faso, umusirikare waharaniye impinduramatwara muri iki gihugu cyitwaga Haute-Volta kikiri mu maboko y’ubutegetsi bw’abakoloni b’Abafaransa, akakibohora.
Nsabimana avuga ko asobanukiwe cyane Sankara, akaba afite ibitabo bimwerekeyeho, azi amwe mu magambo (quotes) uyu musirikare yigeze kuvuga akaba kimomo, azi amafunguro yakundaga ndetse ngo we ubwe yanasuye General (Rtd) Danielson Ralijoana wo muri Madagascar, uyu akaba yaratoje uyu musirikare.
Ipeti rya Major ryo ngo yarihawe n’abasirikare bakuru ba FLN ubwo yagirwaga Umuvugizi kandi ngo yagombaga kurikorera. Ati: “Umutwe wa FLN wampaye izina ry’impinduramatwara rya Major Sankara Callixte ubwo nabaga Umuvugizi, ariko nagombaga kurikorera.”
Ajya guhabwa iri peti, avuga ko abamukuriye babanje kumubaza niba azi gukoresha imbunda, asubiza ko yabyigiye mu Ngando mbere y’uko ajya kwiga muri Kaminuza. Ubundi we ngo ntiyashakaga iri peti kuko yari umwe mu bashinze FLN, ariko inshingano yahawe zagombaga gutuma aza hafi y’abakomanda bo hejuru barimo General Wilson Irategeka na Moran. Ati: “Kugira ipeti rya Major byavugaga ko nkorera munsi y’abakomanda nka General Moran n’abandi. Bampaga amabwiriza.”



2 Responses
Nsabimana yasobanuye impamvu yari akwiye izina rya Sankara n’ipeti rya Major
Ariko iyi figi kuki bayiha umwanya wo kwirirwa yidoga
Nsabimana yasobanuye impamvu yari akwiye izina rya Sankara n’ipeti rya Major
Ariko iyi figi kuki bayiha umwanya wo kwirirwa yidoga