Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasabye urubyiruko rukora ishoramari kuzirinda inshoreke, kuko ngo uburyo ziryamo amafaranga zitatuma rutera imbere.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama yagiranye narwo, yabereye kuri sitade Intwari kuri uyu wa 3 Gashyantare 2022.
Yagize ati: “Nta muntu rero urya amafaranga nk’umuntu witwa inshoreke. Inshoreke ushobora kuba udafite inzu, weowe ukamwubakira. Abantu ba mbere bazi kurya ni inshoreke.”
Inshoreke cyangwa se umugore ubana n’umugabo mu buryo butemewe n’amategeko (akenshi aba ari uwa kabiri cyangwa urengaho), ngo araza akabwira ko yabonye akamodoka keza, na we n’ubwo yaba nta mafaranga afite, akajya kuyaguza.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko hari abayobozi azi bakoreye amafaranga menshi cyane abarirwa muri miliyoni 10 muri manda y’imyaka ine, bava ku buyobozi bagahita bakena.
Yagize ati: “Nyuma y’imyaka ine uhembwe miliyoni 10, mbwira uburyo wakena. Kubera iki? Usanga yarubakiye inzu zimwe inshoreke, izindi azigurira imodoka.”
Perezida Ndayishimiye yasabye urubyiruko gushora amafaranga yarwo mu bikorwa bizima kugira ngo ruyabyaze umusaruro mwiza, aho kuyashora mu nshoreke.



4 Responses
Nta muntu urya amafaranga nk’inshoreke_Perezida Ndayishimiye
Nibyo rwose ibyo yabwiye urwaruka rubyigireho
Nta muntu urya amafaranga nk’inshoreke_Perezida Ndayishimiye
Nibyo rwose ibyo yabwiye urwaruka rubyigireho
Nta muntu urya amafaranga nk’inshoreke_Perezida Ndayishimiye
Nivyo kabisa kabisa
Nta muntu urya amafaranga nk’inshoreke_Perezida Ndayishimiye
Nivyo kabisa kabisa