Bwiza

"Nta muntu uzampagarika" Gen Muhoozi yiyemeje kuba perezida nyuma ya se

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 17 Ugushyingo 2026 saa 05:29
"Nta muntu uzampagarika" Gen Muhoozi yiyemeje kuba perezida nyuma ya se

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko nta muntu uzamubuza guhatanira kuyobora iki gihugu nyuma y’uko se, Perezida Yoweri Museveni, avuye ku butegetsi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Gen Muhoozi yavuze ko yifuza gusimbura se ku butegetsi, asaba Abanya-Uganda kumushyigikira muri iyo gahunda.

Yagize ati: “Nzahatanira kuyobora iki gihugu nyuma ya Mzee. Nta muntu uzambuza.”

Yakomeje avuga ko yiringiye Imana Ishoborabyose n’abaturage bagenzi be, agaragaza ko ari bo ashingiyeho kugira ngo agere ku ntego ye.

Iri tangazo rije rikurikira ubundi butumwa bwatangajwe mu izina rye n’Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo za Uganda, Col Chris Magezi, wavuze ko Gen Muhoozi yari yafashe akaruhuko gato ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo yitegure intsinzi ya politiki mu 2031.

Abashyigikiye Gen Muhoozi bibumbiye mu muryango wa politiki wa Patriotic League of Uganda na bo batangiye kwamamaza umugambi we wo kuzahatanira kuyobora igihugu mu 2031.

Muhoozi ni umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni umaze igihe kirekire ayobora Uganda.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.