Nta muntu wasubije inyuma Abanyafurika- Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’Igihugu ubwo yagiranaga ibiganiro n’urubyiruko rwitabiriye inama ya Youth Konnect kuwa 13 Ukwakira, yagarutse ku mvugo y’uko umugabane wa Afurika uri inyuma, avuga ko nubwo ikunda gukoreshwa, nta muntu n’umwe wigeze asubiza umugabane wa Afurika inyuma usibye wo ubwawo.

Ati “Nta muntu wasubije inyuma Abanyafurika usibye twe ubwacu. Icyo ni ikintu dukwiriye kwemera niba dushaka kukirwanya.”

Kagame yavuze ko uko Isi iteye, ari uko abakomeye aribo bashaka kugena umurongo ibintu byose bigenderaho ku buryo bo bumva ko ibyo bakora biba bishingiye ku ndangagaciro zabo.

Yagize ati “Dukwiriye kongera kwisuzuma, tukibaza tuti ese dukwiriye kuba abantu badafite agaciro? Cyangwa se dukwiriye gukomeza kuba abantu bagendera ku ndangagaciro z’abandi? Ndatekereza ko Afurika yagize agaciro kandi ifite agaciro.”

Yakomeje ati ” Twagize agaciro mbere y’undi wese muri iyi Si. Ni ahacu kugira ngo twongere twirebe tuvuge tuti hari byinshi twakora, buri wese ku giti cye, urubyiruko tukita kuri sosiyete yacu. Dukwiriye kuva mu magambo tukajya mu buzima bwa nyabwo.”

Ubusanzwe abo mu Burengerazuba nibwo batungwa agatoki ko basubije inyuma Afurika binyuze mu bukoloni n’izindi politiki zabo za mpatsibihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *