Yolande Makolo, Umukozi muri Perezidansi y’u Rwanda, aratangaza ko u Rwanda rudashobora gukubitwa urushyi ngo rwongere ruhindukize undi musaya ubwo yagiraga icyo avuga ku ifungwa rya bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda ryakurikiye ifungwa rya bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda muri Uganda.
Nyuma y’umunsi umwe havuzwe ko hari bimwe mu bitangazamakuru bitangira amakuru kuri internet byo mu Rwanda byafunzwe ku butaka bwa Uganda, ubu no ku muntu uri mu Rwanda hari bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda adashobora gufungura aciye kuri internet.
Ibyo birimo ikinyamakuru The New Vision, Daily Monitor, Chimpreports n’ibindi.
Amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga na bimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri internet aremeza ko haba hari imbuga zitangira amakuru kuri internet za Uganda zaba zafunzwe zidafunguka ku muntu uri ku butaka bw’u Rwanda.
Mu bivugwa ku isonga harazamo Nilepostnews, New vision, Softpowernews, Chimpreports n’izindi.
Ibi bibaye mu gihe kuri uyu wa Kane na bwo hakwirakwiye amakuru avuga ko ikinyamakuru The New Times na Igihe.Com bitafungukaga ku bantu bari ku butaka bwa Uganda.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Umukozi mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Yolande Makolo asubiza ababazaga impamvu zimwe muri izo mbuga zitarimo gufunguka yagize ati “ Bantu mwese mwagombye kumenya itandukaniro riri hagati y’impamvu n’ingaruka ”. Ati “ Ntabwo dukubitwa urushyi ngo dutange undi musaya. Nta mbabazi tubisabira ”.

Ibi bikomeje kuba mu gihe ku wa Gatatu ushize abayobozi b’ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda bahuriye I Luanda muri Angola bagashyira imikono ku masezerano yerekeza ku guhosha icyuka kibi kimaze iminsi cyumvikana hagati y’ibi bihugu bituranyi byamye bisangira akabisi n’agahiye.
Ibiri kuba birakomeza gutera ugushidikanya ku iyubahirizwa ry’amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Kigali na Kampala.


