U Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gicurasi, rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’abantu babarirwa muri 640 umutwe wa FDLR wari warafatiye Bugwate muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Kane ni bwo aba Banyarwanda bakiriwe ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu karere ka Rubavu, nyuma yo kuzanwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR.
Umubare munini w’abaganiriye na BWIZA bayibwiye ko bari baragiye muri Congo Kinshasa mu myaka ya za 2000 bagiye ”gushaka amahaho”, gusa babura uko bagaruka mu gihugu nyuma yo kwizezwa na FDLR ko bazatahana na yo ubwo yari kuzaba yamaze gufata ubutegetsi.
Nshimiyimana Gabriel ukomoka mu Kinigi ho mu karere ka Musanze akaba yari yaragiye muri RDC mu wa 2003, yabwiye BWIZA ko ubuzima yabagamo i Karenga ho muri Teritwari ya Masisi ari “ubuzima bubi cyane bwatwambuye ibyacu, dusigara turi intere kandi twari tumeze neza.”
Yakomeje agira ati: “Twari twaraheze mu gihirahiro twarabuze iyo twagana, ariko ikinejeje ni uko ngarutse iwacu. Ibyo nabishimira Imana kuko ngeze mu rwambyaye”.
Mugenzi we witwa Hitimana Sibomana we wari waragiye muri RDC mu myaka 20 ishize, we avuga mu byari byaratumye we na bagenzi be badataha ari uko FDLR yari yarabagize imfungwa.
Ati: “Urebye twari tumeze nk’imfungwa za FDLR, kuko FDLR barakubwiraga ngo ba uretse gutaha babanze bahirika ubutegetsi bwa Kagame, kuko bakubwiraga ko nuramuka utashye ubutegetsi bwa Kagame buzakwica. N’uwageragezaga gutaha baramukaga bamumenye bakamwica.”
Hitimana na we wabaga i Karega ahamya ko yiboneye n’amaso ye abayobozi ba FDLR barimo Ruhinda (Col. Ruvugayimikore Protogene wahoze akuriye ingabo zidasanzwe za FDLR mbere yo kwicwa mu mpera za 2024), Gen Ntawunguka Pacifique ‘Omega’, n’abandi.
Umuyobozi wuungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacific, ubwo yahaga ikaze bariya bantu yabijeje ko nyuma yo kugera mu Rwanda nta kibi kizababaho.
Ati: “Igihugu ni icyanyu rero, ntabwo ari impuhwe cyangwa se ikindi, ni uburenganzira bwanyu kukibamo mu mutuzo. Aho mugiye kwerekezwa hari igihe mugomba kuhamara hanyuma mukagarurwa mu miryango yanyu cyangwa se aho mwari muturuka. Ntabwo mugiye gufungwa, ni ukubakira…ntabwo muraba mufunze, ni ukugira ngo mwisanzure.”
Visi-Meya wa Rubavu kandi yijeje bariya Banyarwanda batazi aho bakomoka ko ubuyobozi buzabafasha gushaka imiryango yabo, mu gihe abafite impungenge z’uko bazabaho bo bazafashwa binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije kuvana Abaturarwanda mu bukene.
Icyiciro cya gatatu cy’abari barafashwe bugwate u Rwanda rwakiriye kuri uyu wa Gatatu, kiriyongera kuri bibiri bigizwe n’abasaga 1,000 bakiriwe muri iki cyumweru.
Aba bantu nyuma yo kugera mu Rwanda bahise boherezwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi, aho bazava boherezwa mu miryango yabo.


