Ntabwo nkeneye igitsina kinini cyangwa kirekire kuko sindi umucukuzi w’imva- Lwasa yasubije

Sangiza iyi nkuru

Umuherwe wo mu Mujyi wa Masaka muri Uganda, Lwasa Emmanuel, yavuze ko abamushinja kugira igitsina gito bamenya ko ntacyo akeneye kuko atari umucukuzi w’imva.

BWIZA kuwa 23 Kanama yabagejejeho inkuru ko uyu mukire yahaye urw’amenyo abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko amashusho y’ubwambure bwe yari yiriwe akwirakwizwa.

WASOMA: https://bwiza.com/?Igitsina-cy-umuherwe-Lwasa-cyahaye-abantu-urw-amenyo

Lwasa akoresheje imbuga nkoranyambaga yatangaje ko ubiri inyuma ari uwo bahoze bakundana, Diana Nabatanzi anasubiza ko agiye na we kumwereka ko atari uwo gukiniraho.

Ku ngingo yo kugira igikoresho gito, Lwasa ati ” Ntabwo nkeneye ikinini cyangwa kirekire kuko sindi umucukuzi w’imva.”

Kuri Twitter, Lwasa ati ” Nziko Diana Nabatanzi uri inyuma y’aya mashusho mahimbano yanjye ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Ndaje nawe nkwereke. Nze Lwasa siswazibwa swazibwa ntyo! (Njyewe Lwasa sinjyampfa kumwazamwazwa gutyo)”

Ibyabaye byumvikana nk’ibyatesheje umutwe Lwasa kuko abagore barimo Shanitah Namuyimbwa (Bad Black), Diana Nabatanzi bahoze bakundana bari mu bamukwennye biratinda.

Bad Black yibajije impamvu Nabatanzi atari kureka Lwasa n’uburyo afite igitsina gito mu gihe Nabatanzi we yavuze ko ” Umwana w’ i Masaka aradusebeje.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *