Wowe ntabwo uri Umukono, uri igisambo: Perezida Kagame abwira Gatabazi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu yatangaje bimwe mu byagiye bikurikira umuhango wo kwimika umutware w’Abakono wabereye mu Kinigi muri Nyakanga uyu mwaka.

Umukuru w’Igihugu ubwo yaganiraga n’abavuga rikumvikana bo mu ntara z’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, ni bwo bwa mbere yari yumvikanye avuga kuri uriya muhango.

Yavuze ko amakuru yawo yabanje kuyabwirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga wamuhamagaye amumenyesha ko hari abasirikare bo ku rwego rwa ba Colonel yari yafunze nyuma yo kujya kwimika umutware w’Abakono.

Perezida Kagame icyo gihe ngo yabwiye Gen Mubarakh ati: “Wagize neza kuba wafunze abo basirikare.”

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yaje kongera guhamagara Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda amubaza niba hari icyo yari yakoze no ku basivile bari bitabiriye uriya muhango, undi amusobanurira ko abasivile batari mu nshingano ze.

Perezida Kagame ngo yaramusubije ati: “Ok, ibyo ndabigufasha noneho bindekere, njye ndabashinzwe bose.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko yahise ahamagara muri za Minisiteri asaba ko bamukurikiranira akamenya mu by’ukuri ibyari byabaye, ari bwo batangiye kumuvira imuzi abantu batandukanye bari bagiye mu Kinigi barimo n’abari baturutse i Kigali.

Mu bo bamubwiye harimo Gatabazi Jean Marie Vianney wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Amugarukaho yagize ati:”[Mu bagiye kwimika] bamwe bavuye i Kigali, bavuye muri ‘Capital’ nta n’ubwo ari aba hano. Abandi ni abacuruzi, abandi ni…bati ‘ndetse na Gatabazi. Gatabazi wahoze ari Guverineri.”

Perezida Kagame ngo yabajije niba Gatabazi na we asanzwe ari Umukono, ibyatumye ahita amuhamagara kuri Telefoni amusaba ibisobanuro.

N’amaseka menshi yagize ati: “Ubwo na we naramuhamagaye ndamubaza nti ‘Gatabazi uba iki?’ ajyaho sinzi ibintu yasobanuye, ndamubwira [[nti]] ‘wapi, ntabwo uri Umukono uri igisambo gusa. Nti ugomba kuba utazi n’icyo uri cyo wowe.”

Perezida Kagame kandi ngo byabaye ngombwa ko ahamagaza abo yari yabwiwe bose ko bagiye kwimika umutware w’Abakono arabicaza, asanga abenshi ari abo muri RPF Inkotanyi.

Yavuze ko mu bisobanuro yabatse, Gatabazi n’abo bari kumwe nta n’umwe wagize icyo avuga usibye kujyaho “bakavuga ubusa.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ntabwo uri Umukono uri igisambo gusa: P. Kagame abwira Gatabazi
    Abantu nka Gatabazi,bahora bashakisha aho bamenera ngo barebe ko babona “Umugati”.Nibyo bita “Gucinya inkoro”.Nibyo byamuhesheje kuba Depite,Governor na Minister.Ateye nka Bamporiki.Bene aba bitwa “Ibisahira-nda”.Nta human values bagira.Bashobora no kwica umuntu kubera gushaka umugati.
    These are very dangerous elements in human society.Igitangaje,nuko bajya gusenga nta soni.Muhora mubona Gatabazi yagiye gusenga i Kibeho hamwe n’umugore we.

  2. Ntabwo uri Umukono uri igisambo gusa: P. Kagame abwira Gatabazi
    Igisambo cyankozeho kiramfugisha nzira ubusa.Cyihishaga mu bandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *