Mushiki wa Benjamin Rutabana, Tabitha Gwiza yasobanuye uburyo hatangijwe igikorwa cyo kumutabariza nyuma y’amezi abiri aburiwe irengero, gusa aragaragaza ko aho ari bahakeka nk’umuryango.
Ben ubarizwa mu ishyaka rya RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, hashize amezi abiri umurynago utaramenya irengero rye. Mu mvugo ya mushiki we, Tabitha Gwiza wagiranye ikiganiro na Radiyo Ijwi rya Amerika, igaragaza ko aho ari bahazi.
Umunyamakuru amubajije ati “Nta kanunu mufite k’abamufite? Tabitha yasubije agira ati “Nta kanunu dufite ariko hari umugani w’Ikinyarwanda uvuga uti ‘Ntawe uyoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe, ntabwo bizatinda icyo tuzamenya tuzakibashyirira ku Karubanda”.
Umunyamakuru yamubije iki kibazo nyuma y’ibigaragara ku mbuga nkoranyambaga, aho umuryango wa Ben Rutabana umusabira gufungurwa, bigaragaza ko waba uzi igihugu afungiye ukifuza ko yarekurwa.
Umuryango wa Ben Rutabana urimo gukoresha ijambo #Freebenrutabana risobanuye ‘Ben Rutabana narekurwe’ bivuze ko uyu muryango udakeka ko yaba yarishwe nk’uko byanavuzwe mu itangazamakuru, ahubwo wizera ko ariho ahubwo afunze.
Umuryango wa Benjamin Rutabana uzwi cyane nka Ben Rutabana mu muziki, uvuga ko yavuye aho yabaga mu Bubiligi ku itariki ya 4 Nzeli 2019, yerekeza i Kampala muri Uganda.
Uvuga ko ku itariki ya 5 y’uko kwezi ari bwo yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, agakomeza kuvugana n’umugore we kugeza ku itariki ya 8 y’ukwa cyenda.
Umuryango we kandi uvuga ko kubera “impamvu zidasobanutse Bwana Rutabana atashoboye gufata indege yagombaga kumusubiza mu Bubiligi” yari guhaguruka ku itariki ya 19 y’ukwa cyenda.
BBC itangaza ko Ishyaka RNC rivuga ko rikimenya “Ayo makuru avugwa kuri Rutabana ryakoze ibishoboka byose kugira ngo rikusanye amakuru yose ashoboka kugira ngo rimenye aho yaba aherereye”.
Rivuga ko “Rizakomeza gufatanya n’umuryango wa Rutabana mu buryo bwose bushoboka kugira ngo rishobore kumenya neza aho Rutabana yaba aherereye”.
N’ubwo iri shyaka RNC rivuga ko ritaramenya aho ari, byatangajwe mu binyamakuru bitandukanye ko Rutabana yaba afungiye muri Uganda, ndetse ko ubwo yerekezagayo yari asanzwe afitanye ibibazo na muramu we, Kayumba Nyamwasa ari na we uyoboye iri shyaka rya RNC.
Ben Rutabana ni umwanditsi n’umuhanzi wamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo zivuga ku buzima, urukundo n’amahoro, by’umwihariko akaba yarahoze ari umurwanyi mu mutwe wa FPR – Inkotanyi.


