GridArt_20260721_124731237_copy_1000x666

Ntibahuje se! Menya Keyne Yamal, murumuna wa Lamine Yamal

Sangiza iyi nkuru

Keyne Yamal, umwana muto w’imyaka itatu, ari mu bantu batunguranye bamamaye cyane mu Gikombe cy’Isi cya 2026, n’ubwo atari umukinnyi wari mu kibuga.

Uyu mwana w’umuhungu ufite uruhu rwirabura cyane, yagaragaye kenshi yishimira intsinzi ya Espagne ndetse ari kumwe na mukuru we Lamine Yamal, bituma amashusho ye akwira ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’uko Espagne itsinze Argentine ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026, Keyne yagaragaye yirukanka yerekeza kuri Lamine Yamal, maze bombi basangira ibyishimo by’intsinzi.

Uyu mwana kandi yafashe umwanya wo kwishimira igikombe hamwe na mukuru we, ibintu byakuruye amarangamutima n’ibitekerezo byinshi ku bakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi.

Nubwo ari bwo benshi bamumenye cyane kubera Igikombe cy’Isi, Keyne si mushya ku bakunzi ba Lamine Yamal.

Uyu mwana amaze igihe agaragara mu bikorwa bitandukanye bifitanye isano na mukuru we, cyane cyane ku mikino ya FC Barcelona, ikipe Lamine amaze imyaka myinshi akinira kuva mu rerero ryayo rya La Masia.

Keyne kandi yagiye agaragara mu bihe bikomeye bya Lamine, haba mu mikino ndetse no mu birori by’umupira w’amaguru.

Kuba yaragiye agaragara kenshi ashyigikira mukuru we byatumye abafana ba Barcelona bamenya uyu mwana muto, mbere y’uko izina rye rirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Keyne na Lamine ntibahuje se

Ikintu benshi bashobora kuba batazi ni uko Keyne na Lamine Yamal badahuje se.

Lamine ni umuhungu wa Mounir Nasraoui ukomoka muri Maroc, na Sheila Ebana ukomoka muri Guinée Équatoriale.

Ababyeyi ba Lamine batandukanye akiri muto, afite hafi imyaka itatu.

Nyuma yaho, Sheila Ebana ni bwo yaje kubyara undi mwana w’umuhungu witwa Keyne, bityo Lamine na Keyne baba abavandimwe basangiye nyina, ariko badahuje se.

N’ubwo ababyeyi bombi ba Lamine Yamal batandukanye akiri muto, amakuru avuga ko bombi bakomeje gufatanya kumurera no kumuba hafi mu rugendo rw’umupira w’amaguru, kugeza uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko avuyemo umukinnyi w’igihangange.

Kuri ubu umubano wa Yamal na murumuna we ukomeje kugaragara cyane mu ruhame.

Nubwo hagati yabo hari itandukaniro rinini ry’imyaka, Lamine yagiye agaragaza ko afitanye umubano ukomeye na Keyne, ndetse amakuru avuga ko amufata nk’umwana umwegereye cyane.

Kugeza ubu, Keyne ntaramenyekana nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, ariko kuba ari murumuna w’umwe mu bakinnyi bakomeye kandi bakunzwe cyane ku isi byatumye na we atangira kugira abafana.

20260721 124625
Keyne Yamal ni umwe mu baryohewe n’Igikombe cy’Isi
20260721 124641
Aha umupolisi wa Amerika yambikaga Keyne ingofero ye nyuma ya final y’Igikombe cy’Isi

20260721 125626

20260721 125230
Keyne Yamal ni mwenenyina wa Lamine Yamal

20260721 125341

20260721 125516

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply