ku munsi wejo mu mujyi wa Kigali nibwo itorero EPEMR ryimitse ryatanze inshingano ku Abadiyakoni,aba Pasiteri,Abavugabutumwa ndetse n’aba Bishop 2 harimo nuyu Uzabakiriho Etienne ukiri ingaragu iki kikaba ari ikintu kitamenyerewe kubona umuntu w’umusore agera ku inshingano ya Bishop.

uyu muhango wabereye mu Karere Ka Gasabo ku Kimironko wari witabiriwe n’imiryango yaba bahawe inshingano watangijwe n’igikorwa cyo kwakira abizera bashya 34 bari bamaze kubatizwa umubatizo wo mu mazi menshi ariko muri aba babatijwe hakaba harimo n’abamaze kubatizwa mu mwuka wera.

Apostle Gasarasi Samson wayoboye uyu muhango yabanje kubabwira amwe mu mahame ajyenga abakozi b’Imana aho yababwiye bagomba kurangwa no guca bugufi barushaho gusenga no gusoma ijambo ry’Imana .
“ati:ntibitangaje kubona umusore ahabwa inshingano nkiyi,nubwo Bishop Etienne Uzabakiriho ari umusore turamuzi mu buhamya bwe kuva mu mashuri y’abana kugeza no mu ma Korari atandukanye ni umukozi ushyitse kandi na Pawulo yakoreye Imana ari umusore yewe na Samuel nuko turumva rero dufite ikizereko hamwe n’Imana umurimo tumushinze uzagenda neza.”

Mu kiganiro na bwiza.com Bishop Etienne yavuze yumva yifitiye ikizere cyinshi bitewe nuko atigezeabyisabira cyangwa abirwanire ahubwo ko nawe yagiye kumva akumva Abashumba bakuru bamurobanuye,bitryo akaba abona hamwe no gusenga Imana azakora neza umulimo Imana imuhaye.
Bishop Etiene bivugwa ari umwe mu basore b’intangarugero mu itorero rya EPEMR ndetse no mu Itorero rya ADEPR yahozemo dore ko ngo yagiye ashingwa imirimo yo kuyobora ibyiciro bitandukanye akaba yaragiye abyitwaramo neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky@bwiza.com
ANDI MAFOTO








