John Mashariya na Pory Mukani babana nk’umugore n’umugabo, aho inkuru y’urukundo rwabo ibera benshi filime kuko hari abatemera ko aba bakundana kubera ko uriya mugabo afite ubumpuga yavukanye bwo kutagira amaboko.
Inkuru y’urukundo rwabo bayitangarije Afrimax TV ikorera kuri YouTube aho yari yabasuye mu rugo rwabo mu gihugu cya Kenya.
Ubusazwe John Mashariya yavukanye ubumuga bwo kutagira amaboko, nyuma yo kuvuka gutyo yaje no kubura nyina umubyara waje gupfa, ibyatumye se ahita ashaka undi mugore wahise uba mukase.
Uyu mugabo avuga ko uwo mugore yamutotozaga mu buryo bukomeye, ibyatumye ahunga urugo rwabo ajya kwihigira ubuzima n’ubwo nta maboko yagiraga.
Avuga ko kubaho byamugoye cyane kuko yageze mu mujyi wa Nairobi agatangira gusabiriza ku muhanda kugira ngo abashe kubona ikimutunga. Nyuma y’igihe kinini asabiriza, John yaje guhura na Pory bahuriye muri Hoteli bari gufata icyayi.
Uyu mugore ngo yatangajwe n’ukuntu John yanywaga icyayi akoresheje amaguru, bituma amwegera baraganira ari na bwo bahise bamenyana.
Aba bombi bakomeje kuvugana kenshi kugeza bakundanye, ibyatumye Pory afata icyemezo cyo gutandukana n’umusore bakundanaga.
Uyu mugore yabwiraga umuryango we ko akundana na John utagira amaboko, avuga ko bitigeze biwushimisha ndetse biba ngombwa ko n’inshuti ze zimucikaho.
Kugeza ubu Pory amaze umwaka umwe abana na John nk’umugore n’umugabo aho babanye mu munezero basangira akabisi n’agahiye.


