Ntibisanzwe! Yivuganye umugore we amuziza kumwima ubugari

Sangiza iyi nkuru

Polisi ikorera mu gace ka Navakholo muri Kenya, yatangaje ko yataye muri yombi Joseph Boyi, umugabo ukurikiranweho kwica umugore we amuziza kumwima ubugari.

Inkuru ya The Standard ivuga ko Joseph Boyi, w’imyaka 44 y’amavuko ukurikiranweho kwica umugore we Florence Nakonjio nyuma yo kumusaba ibiryo ntabimuhe.

Sharon Margarita, umukobwa mukuru wo muri uyu muryango yabwiye itangazamakuru ko se yatashye yasinze agatangira kubaza ibiryo. Nyuma yo kubibura ngo yahise atangira gukubita umugore we akoresheje ifuni.

Sharom n’abavandimwe be bakanguwe n’urusaku rwinshi mu bumvise mu cyumba cy’ababyeyi babo ari naho bahise bahamagara abaturanyi gusa ngo bahageze umugore yavuye amaraso menshi ku buryo bamujyanye kwa muganga agapfira mu nzira.

Umuyobozi wa Polisi ya Kakamega Titus Muganda, yabwiye The Standard ko Boy yatawe muri yombi ndetse n’ifuni yakubitishaga umugore we yasanzwe mu rugo rwe.

Kubera uburakari abaturanyi b’uyu muryango batwitse ibikoresho bya Joseph Boyi ukurikiranweho ivyaha cyo kwica umugore we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *