Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yasabye abanyamuryango gusigasira ibyagezweho n’iri huriro kugira ngo bitazazimangana, bikazajya bivugwa nk’ibyigeze kubaho, ubundi bikaburirwa irengero. Ni mu ijambo yagezaga ku bitabiriye ibiganiro byo kwizihiza imyaka 25 ihuriro Unity Club ribayeho. Madamu Jeannette Kagame ati ” Ibigwi by’imyaka dusoje ntibizatume tuba nka wa mugani ngo ‘kera habayeho.” Yasabye ko ibigwi bya Unity Club byazatanga umurugae. Ati ” Kwizihiza isabukuru neza ni ukubakira ku byo twagezeho, abazadukurikira bakagira amasomo meza bavuga bahereyeho, imihigo yabo y’icyo gihe n’icyerekezo bahiga kizakomeza u Rwanda.” Ihuriro Unity Club Intwararumuri ribamo abayobozi n’abahoze ari abayobozi n’abafasha babo. Ryashinzwe mu mwaka wa 1996 nibwo ihuriro Unity Club Intwararumuri ku gitekerezo cya Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, hagamijwe kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwari bwarasenyutse biturutse kuri jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu banyamuryango ba Unity Club Intwararumuri/Twitter


