bdi8.jpg

Ntitumuririre ahubwo buri wese yiririre- Bumwe mu butumwa bwa Denise Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru

Mu muhango wo gusezera kuri Pierre Nkurunziza uri kubera kuri Stade Ingoma iherereye mu Ntara ya Gitega mu Burundi, umufasha wa nyakwigendera, Denise Bucumi yasabye abawitabiriye kutaririra umugabo we ahubwo buri wese akwiriye kwiririra kugira ngo azagire iherezo ryiza.

Uyu mugore yishimiye ko umugabo we yarangije urugendo rwo mu Isi neza, Ati: “Turashimira ko yarangije neza, atapfuye urw’agashinyaguro, akarangiriza mu Mana.” Yakomeje abuza abantu kurizwa n’urupfu rwa Pierre Nkurunziza ati: “Ntitumuririre, ubu umwe wese yiririre, yibaze ati mbese nanjye ndi gukora iki kugira ngo nzarangize neza.”

Ni ubutumwa Denise Nkurunziza asa n’uwagarutseho kuko hagati muri uku kwezi nabwo yari yabitangajeho.

Icyo gihe yari yagize ati: “Mana Ihoraho, ngushimiye ko wemeye ko Nkurunziza agenda. Ni yo magambo ya mbere yasohotse mu kanwa kanjye. Mana wari ufite ububasha bwo kwemera ko akomeza kubaho ariko washatse ko agenda. Nk’uko wemeye ko nkomeza kubaho kandi nararibwaga cyane kumurusha.”

Igikorwaremezo kizitirirwa Pierre Nkurunziza

Perezida mushya w’u Burundi, Maj. Gen. Evariste Ndayishimiye mu ijambo yavugiye muri uyu muhango, yabanje gushima ibikorwa by’ubutwari byaranze Pierre Nkurunziza ndetse ahamya ko kumutakaza muri politiki ye ari igihombo gikomeye ngo: “Kuko atakaje umujyanama”.

bdi8.jpg

Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Unsigiye umutwaro uremereye wo guteza imbere igihugu.”

Nyuma y’ibyo, Perezida Ndayishimiye yatangaje ko igikorwaremezo kizubakwa muri iki gihugu cyitirirwe Pierre Nkurunziza mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Pierre Nkurunziza wavutse tariki ya 18 Ukuboza 1964, yapfuye tariki ya 8 Kamena 2020 azize indwara y’umutima. Yari amaze iminsi ibiri avurirwa mu bitaro bya Karusi, mu Burundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *