Ntukabe ikigoryi- Perezida Trump abwirwa mugenzi we wa Turukiya

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yasabye mugenzi we wa Turkiya, Tuyyip Erdogan kudakora ibyo yise iby’ubugoryi ngo akomeze kugaba ibitero muri Syria.

Mu ibaruwa yo kuwa 9 Ukwakira Trump yoherereje Erdogan amusaba ko ibyo ari gukora byazatuma ahora yibukwa mu mateka nka “sekibi”

Trump avuga ko Turukiya ikomeje kugaba ibitero mu majyaruguru ya Syria byayigiraho ingaruka z’ubukungu nk’uko inkuru ya AFP ibitangaza.

Trump ati “ Reka dukorane neza. Ntushaka ko amaraso y’ibihumbi by’inzirakarengane akubarwaho kandi nanjye sinshaka ko ubukungu bwanyu buhangabana kubera njye. Amateka azakugaragaza neza n’uramuka witwaye neza muri iki kibazo.”

Trump asoza ibaruwe ye abwira Erdogan ngo abe umuntu mwiza kandi ngo ateganya no kumuhamagara bakavugana.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Trump ku bwe yifuza ko Turukiya yavugana n’inyeshyamba za kiyisilamu ziyobowe na  Mazloum Abdi, iki gihugu kivuga ko ari ‘intangondwa ifatanya n’abarwanya ubutegetsi bwacyo bari muri PKK.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *