Abayobozi bo mu Karere ka Ntungamo gaherereye mu burengerazuba bwa Uganda bahangayikishijwe n’abaturage 42 baturutse mu bihugu byibasiwe cyane n’indwara y’icyorezo ya Covid-19, bakaba bari mu bwihisho kubera kudashaka kwipimisha.
Mu nama umuyobozi w’aka karere, Dr. Richard Bakamuturaki yagiranyi n’itsinda rishinzwe gushakisha abahuye n’abanduye iki cyorezo kuri uyu wa 15 Mata 2020, yavuze ko abantu benshi badashaka kumenyekana.
Dr. Bamuturaki mu nkuru ya Chimp Reports yavuze ko bamwe muri bo bafite nimero zabo za telefone. Ngo babahamagaye, barababwira bati: “Wibeshye nimero.”
Impamvu abayobozi babona bigorana kubona abahuye n’abanduye, ngo ni uko Minisiteri y’Ubuzima itanga amazina na nimero za telefone gusa. Moses Asiimwe ushinzwe gukusanya ibizamini bya Covid-19 byafashwe muri Ntungamo, avuga ko ibyo bikenewe hiyongereyeho n’uduce batuyemo.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima yo muri Uganda yashyize hanze ku mugoroba w’uyu wa 15 Mata ryavugaga ko hamaze kugaragara abantu 55 banduye Covid-19. Iki ni igihugu cya gatatu mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba kimaze kugaragaramo abanduye iki cyorezo benshi, inyuma ya Kenya ifite 225 n’u Rwanda rufite 136.


