Yesu ashimwe nshuti duhurira kuri iki kinyamakuru, ntuye mu Ntara y’Amajyaruguru, nkaba ndi umubyeyi w’abana batanu bose b’abakobwa.
Umugabo wanjye yakomeje kumbwira ko ibyo yasabwa byose yabitanga ariko akabyara umwana w’umuhungu, mwumvisha ko umwana wese ari nk’undi ariko ntabyumva.
Ubu noneho yazanye igitekerezo cy’uko ngo iyo ukoze imibonano mpuzabitsina mu masaha y’amanywa bifasha gutera inda y’umuhungu. None ubu numiwe uburyo bizashobokamo kandi twese tuba turi mu kazi.
Namubwiye ko iby’abandi bagabo bamubwiye ari ibinyoma, ndetse nongeraho ko natitonda ibyifuzo afite by’umuhungu bishobora kudusenyera aramutse atagabanije umuvuduko.
Mungire inama, ese nibyo koko gukora imibonano mpuzabitsina saa sita bifasha kubyara umwana w’umuhungu? Ese niba ataribyo nkore iki ngo umugabo muhindure, murakoze inama zanyu ni ingenzi.

2 Responses
Numiwe, umugabo yifuje ko twajya dukora imibonano mpuzabitsina saa Sita, ngo nibwo azatera inda y’umuhungu
Izo nzoga zizaguhemuza waziretse cg ukazajya uzinywa umugabo wawe muri kumwe.
Numiwe, umugabo yifuje ko twajya dukora imibonano mpuzabitsina saa Sita, ngo nibwo azatera inda y’umuhungu
Izo nzoga zizaguhemuza waziretse cg ukazajya uzinywa umugabo wawe muri kumwe.