capture-66.png

Nyabihu/Rugera: Bamaze umwaka urenga batavoma ku mazi bahawe na Perezida Kagame nayo yazaga asa n’urwagwa

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Midugudu igize Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugera mu Karere Nyabihu, bavuga ko umwaka urarenga batavoma ku mazi bahawe na Perezida Kagame kuko umuyoboro wangiritse kandi ngo n’iyo yabaga ahari mu gihe cy’imvura yabaga asa n’urwagwa.

BWIZA yageze nko mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rurembo, amwe mu matiyo y’amazi atagihari, andi yarangiritse bigaragara ko yaba yaratemeshejwe umuhoro, amazi make aboneka ari kumeneka.

Umuturage wihitiraga uvuga ko atuye muri Bukango, yavuze ko “ Ayo mazi ubu twarayibagiwe, turi kwivomera imigende mu mibande cyangwa tukareka dore imvura yarabonetse, ibyo byapfuye kera. Ubundi se ugira ngo iyo yaza mu mvura yaba asa ate si umuhondo! Niba barakogose isoko nabi ntitubizi gusa uko byari biri da twapfaga kuvoma.”

Aba baturage bavuga ko aya mazi meza batakiyakoresha, bayaheruka mu mwaka ushize unarenga, ubu basigaye bavoma mu mibande n’imigezi itemba.

Umwe muri bo twamusanze ku Isanteri ya Rurembo ati “ Amazi tuyaheruka kera nko mu mwaka ushize. Ariya mazi umuyoboro warapfuye. Mu mvura yazaga asa n’urwagwa, mu gihe ku izuba yaburaga. Ubu rero yarabuze burundu, hari aho amatiyo yacitse, ahandi abaturage batangiye kuyangiriza.”

Mugenzi we ati “ Ubu twese turi kugana imifukuro n’imigezi nka Gitambuko n’indi migende iri mu mabanga y’imisozi bitewe n’uko ariya mazi atakiboneka. Twasabye ko badukorera ayo mazi ariko amaso yaheze mu kirere.”

Bahuriza ku kuba aya mazi yarabuze byashakirwa mu kuba aho isoko yafatiwe haba hari ikibazo cyangwa se mu bundi buryo bwarebwa n’abatekenisiye.

Umwe ati “ Isoko bayikogose nabi ahari. Iyo ugiye aho bayafatiye ubona ko amazi aba asana neza, ariko twe akatugeraho asa nabi. Nkeka ko kuba barashyizemo n’andi masoko ni ikibazo.”

Umukozi ushinzwe Ubutaka n’Imiturire mu Murenge wa Rugera, Gustave Uwizeye, yatangarije BWIZA ko iki kibazo bakizi. Avuga ko ikibazo cyagaragaye ari uko mu isoko amazi yabaye make kandi ngo hagiye gukorwa inyigo y’uko byakemuka.

Uwizeye ati “ Byagaragaye ko amazi yabaye make mu isoko. Inama twagiranye n’akarere yanzuye ko igiye gushyiraho itsinda rirebe inyigo y’uko ikibazo cyakemuka. Abaturage nabo bakwiriye kurinda ibyo bikorwa remezo ntibabyangirize.”

capture-66.png
Amwe mu matiyo yangiritse hafi y’urugo rwa mwarimu Francois Xavier Demukarasi ahitwa kuri Mubuga/BWIZA 2021

Abaturage bemeza ko ayo mazi yari abafatiye runini kuko yavomagaho abo mu Kagari kose ka Rurembo, igice kimwe cya Nyarutembe na Gashinga mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *