Nyagatare: Abantu 49 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’Urwanda ikorera mu kare ka Nyagatare yataye muri yombi abantu 49, basengera mu ngo z’abaturage mu murenge wa Rwimiyaga biturutse ku makuru atangwa n’abaturage bo mu Kagari ka Rwimiyaga mu Mudugudu wa Gakoma Polisi.

Muri abo bafashwe 45 ni Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bari bateraniye mu rugo rw’uwitwa Mutoni Frola w’imyaka 40, naho abandi bane basengera mu madini atandukanye, basanzwe kwa Mukaremera Anitha utuye mu mu Murenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Gacundezi, Umudugudu wa Rukundo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko aba baturage batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 7 Nyakanga, saa tatu z’umugoroba.

CIP Twizeyimana yagize ati: “Abaturage ni bo baduhaye amakuru tujyayo dusanga ni abantu biganjemo urubyiruko bari mu cyumba cy’uruganiriro kwa Mutoni barimo gusenga banaririmba.”

Yakomeje avuga ko abo bantu uko ari 49 bari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Yagize ati: “Ahantu bari bateraniye nta ntera ya metero yari hagati y’umuntu n’undi, bamwe nta dupfukamunwa bari bambaye ndetse bajya no kwinjira muri urwo rugo ntabwo bari bakarabye mu ntoki. Bariya bantu baturutse mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Rwimiyaga n’uwa Nyagatare ku buryo batamenya uwaba afite ubwandu bwa COVID-19.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana yongeye gusaba abantu kujya basengera mu ngo zabo, abagize umuryango basengere mu nzu iwabo kugeza igihe Leta izatangira uburenganzira bwo guhurira hamwe bagasenga nk’uko byahoze Koronavirusi itaraza.

Abafashwe bose uko ari 49 babaye bashyizwe mu kato kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga kugira ngo bakurikiranwe niba nta bwandu bafite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *