Nyagatare: Abaturage bakanguriwe gufatanya kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu

Sangiza iyi nkuru

Zimwe mu ngamba za Polisi y’u Rwanda zo kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu, ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo, harimo gukora ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu; aho igirana ibiganiro n’abaturage ikababwira ububi bwabyo n’ingaruka zo kubyishoramo; kandi ikabasaba kubyirinda.
Ni muri urwo rwego, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare , George Mupenzi, ku ya 1 Gashyantare baganirije abatuye Umurenge wa Tabagwe ku bubi bw’ibiyobyabwenge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu murenge uri mu hakunda gufatirwa ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye birimo Urumogi n’inzoga zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda zirimo Kanyanga, Chief Warage na Zebra Warage; ibi biyobyabwenge bikaba bivanwa muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Mu butumwa yagejeje kuri abo baturage bageraga ku 1000, ACP Rutaganira yababwiye ati,” Ibiyobyabwenge nk’uko byitwa biyobya ubwenge bw’umuntu wabinyoye; hanyuma agakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa kuko nta mutimanama aba afite. Ndabagira inama yo kunywa no gucuruza ibyemewe n’amategeko; kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwanyu.”
Yakomeje agira ati,”Umubare munini w’abaturage umaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’uruhare rwabo mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo. Ibyo bigaragazwa n’uko batungira agatoki inzego zibishinzwe ababicuruza n’ababikoresha; ariko na none na bacye bakomeje kubyishoramo barakangurirwa kubireka.”
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yibukije abo baturage ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye; bityo ko buri wese akwiye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya ituze rya rubanda.
Yabasabye kandi kutavutsa abana uburenganzira bwabo, kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwihanira n’amakimbirane y’uburyo bwose.
Mu kiganiro yagiranye na bo, Umuyobozi w’aka karere yababwiye ati,”Ibiyobyabwenge bigabanya ubushobozi bw’umubiri no gutekereza by’umuntu ubinywa ku buryo nta cyo yimaririra; ahubwo agasigara ari uwo gukora ibinyuranije n’amategeko . Mubyirinde; kandi mutungire agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe ababicuruza n’ababikoresha mu buryo ubwo ari byo bwose.”
Yakanguriye abo baturage kuba ijisho ry’umuturanyi , gukora neza irondo, no gutanga amakuru ku gihe atuma ibyaha bikumirwa no gufata ababikoze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *