Mu kiganiro inama njyanama y’akarere ka Nyagatare ifatanyije na komite nyobozi yako bagiranye n’abanyamakuru, abaturage basabwe kumenya inshingano z’abajyanama babahagarariye mu nama njyanama bakanabafasha kwesa imihigo.
Ni ikiganiro cyibanze ku cyumweru cy’umujyanama ndetse n’umusaruro witezwe mu bikorwa bizagikorwamo .
Abatoni Faith uyobora Komisiyo y’imiyoborere myiza mu nama njyanama y’akarere ka Nyagatare, yavuze ko iki cyumweru cyateguwe kugira ngo abajyanama begere abaturage bahagarariye mu rwego rwo kumva ibitekerezo byabo ndetse no gusabana na bo, kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo kwihutisha iterambere ryihuse ry’abatuye akarere kabo.
Yagize ati: “Icyumweru cy’umujyanama twagiteguye kugira ngo twegere abaturage duhagarariye. Tuzabona umwanya wo kubagezaho inshingano zacu nk’abajyanama, tuzanabagezaho imihigo y’akarere. Twanateguye ibikorwa byo gusabana na bo, tunasabane na bo mu mikino na siporo rusange hagamijwe kwimakaza ihame ry’ imiyoborere myiza.”
“Kwegera abaturage mu mirenge yabo bizatuma twumva ibitekerezo byabo na byo bizana impinduka mu kugira uruhare mu byo bakorerwa. Tuzakurikirana imitangire ya serivisi, turebe ibyakosorwa kugira ngo hanozwe imikorere ariko abazatugezaho ibibazo nabo tuzabibakemurira.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage ubusanzwe ifite iminsi yagenewe mu nteko z’abaturage, hakiyongeraho umunsi abaturage bagenewe ku biro by’akarere ariko ko no mu cyumweru cy’umujyanama Ibibazo bizakemurwa.
Ati: “Ibibazo by’abaturage turabyakira kandi tukabikemura binyuze mu nteko z’abaturage zisanzwe ziba kabiri mu cyumweru. Ariko kandi hano ku karere buri wa gatatu umuturage ufite ikibazo araza akakitugezaho cyangwa akakigeza ku bakozi babishinzwe.”
“Iyi gahunda y’icyumweru cy’umujyanama na yo izadufasha kwegera abaturage kuko twifuza gufatanya na bo tugateza imbere akarere kabo.”
Kabagamba Wilson uyobora inama njyanama mu karere ka Nyagatare, avuga ko umuturage agomba kugira uruhare mu bimukorerwa.
Ati: “Icyumweru cy’umujyanama kigamije kuganira n’abaturage, tukabangurira kumenya inshingano z’abajyanama babo, ni yo mpamvu twifuje kubegera mu murenge,tubereke ibibakorwa.”
Yunzemo ati: “Turabasaba ko batanga ibitekerezo ariko bazafatanya natwe kujyanamo bakumva uruhare rwabo bakamenya inshingano zacu nk’abajyanama babo, nibwo tuzagira abaturage bateye imbere kandi batekanye.”
Icyumweru cy’umujyanama mu karere ka Nyagatare cyatangiye kuri uyu wa gatandatu kuwa 30 Mata 2022 kikazasozwa kuwa 3 Gicurusi 2022.
Insanganyamatsiko y’icyo cyumweru igira it: “Duhora ku isonga mu kugira Umuturage uteye imbere kandi utekanye.”


