Abajura bivugwa ko baturutse muri Uganda binjiye mu Rwanda baciye mu nzira zitemewe, biba inka umunani n’ihene eshatu z’abaturage bo mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.
Byabaye mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira kuwa 15 Mutarama 2021, mu Mudugudu wa Nyagatare mu Kagari ka Gishuru mu Murenge wa Tabagwe hafi y’umupaka wa Uganda n’u Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Célestin Munyangabo, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko izo nka n’ihene zatwawe n’abajura baturutse muri Uganda, bazikuye aho zari ziri barazambukana bazijyana iwabo.
Ati: “Batwaye inka umunani n’ihene eshatu, bazitwaye mu rukerera rushyira tariki ya 15, izo nka zari iz’abaturage bane ihene ari iz’umuturage umwe, ubu tumaze kumenya aho ziherereye turacyakurikirana turi kuvugana n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri Uganda kugira ngo bazifate bazidusubize twamenye aho ziri.”
Yakomeje avuga ko ubwo hamenyekanye aho aya matungo ari muri Uganda bizeye ko inzego z’ibanze zaho zizabafasha kuyafata zikayagarurwa mu Rwanda, yungamo ko kuri ubu bafashe ingamba zo kongera gukaza umutekano kuko atari ku nshuro ya mbere abantu baturuka Uganda bakaza kwiba mu Rwanda.
Ati: “Mu ngamba twafashe ni ukurushaho kwicungira umutekano cyane, abaturage nabo tukabasaba kurinda amatungo yabo kuko si ubwa mbere baza kwiba amatungo mu Rwanda byaherukaga mu mezi abiri ashize.”


