Polisi ikorera mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Ngoma na Kayonza yafashe abaturage batanu bacuruzaga bakanakora inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse zihita zimenwa.
Muri litiro 940 z’ibinyobwa byafashwe harimo ibyitwa, Magwingi, Viki n’ibikwangari. Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe hafatiwe litiro 420 z’ikinyobwa kitwa Magwingi. Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Ndego hafatirwa litiro 40, naho mu karere ka Ngoma mu murenge wa Mutendeli hafatirwa litiro 120 z’ikinyobwa kitwa Viki . I Ngoma kandi hagafatiwe litiro 360 z’ikinyobwa kitwa Ibikwangari.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge bimaze iminsi bitangiye kandi ntibizigera bihagarara.
Yagize ati “Si ubwa mbere dukoze iki gikorwa kandi ntituzabihagarika, byose turabikorera kurinda ubuzima bw’abaturage ndetse no kurwanya ibyaha bituruka kuri ziriya nzoga.”
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


