Nyamagabe: Abayobozi 10 Ukwakira ntikubahiriye

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Nyamagabe,Umurenge wa Musebeya haravugwa inkuru y’abakozi 10 b’umurenge wa Musebeya basezereye ingunga imwe mu kazi aho bakekwaho gushora umuheha mu mafaranga abaturage batanga ya mutuel.

Aba bakozi basezeye ni ba Gitifu b’Utugari 6 n’abakozi 4 bashinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage (SEDOs) bandikiye rimwe basezera.

Hari amakuru yizewe avuga ko aba basezereye rimwe bari imbere ya Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe yateranye ku wa 07 Ukwakira 2024, ikanenga imikorere yabo idahwitse mu gushora umuheha mu mafaranga y’ubwisungane mu kwivuza atangwa n’abaturage.

Aya makuru akaba yemejwe na Gitifu w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyinka Pierre, aho yavuzeko aba bose banditse amabaruwa asezera ku bushake bwabo.

Gitifu Nkurikiyimana yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bugiye kureba uko buhita butanga abandi bakozi basimbura abagiye, hirindwa kudindiza serivisi zigenewe abaturage muri uyu Murenge.

Amakuru ahari kandi avuga ko aba bayobozi uko ari 10 ni uko batasezeye kubushake bwabo,kuko hibazwa ukuntu abantu 10 bahuriza rimwe umugambi wo kwandikira rimwe bikayoberana,akaba ariho bamwe bahera bavuga ko ibi babitegetswe.

Abaturage bizejwe ko nta kibazo baragira kuko ngo hari abamaze gukora ibizamini bategereje amabaruwa abashyira mu nshingano.

Twagerageje kuvugana na bamwe muri bano 10 bivugwa ko banditse basezera,uwo twavuganye yirinze kugira byinshi avuga kuri iyi dosiye ariko ubwo arabohoka kuvuga tuzabagezaho ibyo bazatangaza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyamagabe: Abayobozi 10 Ukwakira ntikubahiriye
    Ntabwo bakwegurira rimwe begujwe ariko kibumbwe muzadusure natwe mudukorere ubuvugizi kumuhanda twemerewe naperezida ,Inka nanone yarimazabantu yapimwe ivuye imusebeya barembeye kukigo nderabuzima ikibumbwe.

  2. Nyamagabe: Abayobozi 10 Ukwakira ntikubahiriye
    Musebeya sector Rusekera cell Turifuzako mwadukorera ubuvugizi leta ikatwubakira advanced level kuri G.S Rusekera kuko abanyeshuri barangije o’level bagorwa no gukora urugendo runini bajya kubindi bigo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *